Nyiransabimana wo mu karere ka Rubavu yashatse afite imyaka 17 gusa. Kuri ubu agize imyaka 22 kandi afite abana batatu.
Avuga ko yagiye agorwa mu gihe cyo kubyara kuko yashatse ari mutoya, akagira inama abandi bakobwa bakiri bato kwitonda kugira ngo babaze bakure neza.
Ati: “Nta mwana naha inama yo gushaka ari mutoya kuko ashobora guhura n’ibibazo, namubwira akarya ubuzima akazashaka amaze guca akenge.”
Mu Rwanda itegeko rishya ry’umuryango ryemerera umusore cyangwa inkumi wujuje imyaka 18 kuba yashyingirwa byemewe n’amategeko mu gihe agaragaje impamvu zumvikana.
Hari abasanga iri tegeko rizaha urubuga abasanganywe ingeso yo gusambanya abana bato ndetse rikazanadindiza imibereho y’urubyiruko mu gihe rwinjiye mu rushako hakiri kare.
Gusa hari n’abandi bashyigikiye iri tegeko bavuga ko rizakemura ibibazo nk’icy’abana baterwaga inda bakarera abana bonyine kandi abazibateye bifuzaga kubana na bo bakazitirwa n’amategeko.
Ntamukunzi afite imyaka 21, aracyari ingaragu kandi ngo ntateganya no gushaka mbere y’imyaka ibiri.
Nubwo atarashaka ariko asanga hari impamvu zatuma umuntu yakwemererwa kurushinga afite imyaka 18.
“Kubera inda nyinshi zisigaye zivuka mu bana,ni byiza ko umukobwa yabyara ari mu rugo rwe.”
Iki gitekerezo kirasa n’icy’undi mukobwa wo mu murenge wa Rusiga w’akarere ka Rulindo, mu ntara y’amajyaruguru .
“Ni byiza kuko n’ubundi urubyiruko rw’iki gihe rusigaye rushaka kare. N’ubundi imyaka 21 yageraga babyaye nka kabiri. Nk’abo itegeko ryabemerera bagashinga urugo.”
Ku ruhande rw’ababyeyi na ho ibitekerezo kuri iyi ngingo biratandukanye. Hari abasanga imyaka 18 ari mikeya cyane, ariko bakumva itegeko ryashyigikirwa mu gihe hari impamvu zikomeye zitanzwe.