• Home
  • Blogs
  • Umusore cyangwa inkumi w’imyaka 18 ashobora gushyingirwa byemewe n’amategeko – itegeko risha
Image

Umusore cyangwa inkumi w’imyaka 18 ashobora gushyingirwa byemewe n’amategeko – itegeko risha

Nyiransabimana wo mu karere ka Rubavu yashatse afite imyaka 17 gusa. Kuri ubu agize imyaka 22 kandi afite abana batatu.

Avuga ko yagiye agorwa mu gihe cyo kubyara kuko yashatse ari mutoya, akagira inama abandi bakobwa bakiri bato kwitonda kugira ngo babaze bakure neza.

Ati: “Nta mwana naha inama yo gushaka ari mutoya kuko ashobora guhura n’ibibazo, namubwira akarya ubuzima akazashaka amaze guca akenge.”

Mu Rwanda itegeko rishya ry’umuryango ryemerera umusore cyangwa inkumi wujuje imyaka 18 kuba yashyingirwa byemewe n’amategeko mu gihe agaragaje impamvu zumvikana.

Hari abasanga iri tegeko rizaha urubuga abasanganywe ingeso yo gusambanya abana bato ndetse rikazanadindiza imibereho y’urubyiruko mu gihe rwinjiye mu rushako hakiri kare.

Gusa hari n’abandi bashyigikiye iri tegeko bavuga ko rizakemura ibibazo nk’icy’abana baterwaga inda bakarera abana bonyine kandi abazibateye bifuzaga kubana na bo bakazitirwa n’amategeko.

Ntamukunzi afite imyaka 21, aracyari ingaragu kandi ngo ntateganya no gushaka mbere y’imyaka ibiri.

Nubwo atarashaka ariko asanga hari impamvu zatuma umuntu yakwemererwa kurushinga afite imyaka 18.

“Kubera inda nyinshi zisigaye zivuka mu bana,ni byiza ko umukobwa yabyara ari mu rugo rwe.”

Iki gitekerezo kirasa n’icy’undi mukobwa wo mu murenge wa Rusiga w’akarere ka Rulindo, mu ntara y’amajyaruguru .

“Ni byiza kuko n’ubundi urubyiruko rw’iki gihe rusigaye rushaka kare. N’ubundi imyaka 21 yageraga babyaye nka kabiri. Nk’abo itegeko ryabemerera bagashinga urugo.”

Ku ruhande rw’ababyeyi na ho ibitekerezo kuri iyi ngingo biratandukanye. Hari abasanga imyaka 18 ari mikeya cyane, ariko bakumva itegeko ryashyigikirwa mu gihe hari impamvu zikomeye zitanzwe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Releated Posts

Abarenga 2.000 mu kangaratete kubera umusozi wabo wahindimutse

Umwana umwe w’imyaka itanu yaraye apfuye, abanyagihugu barenga 2.400 nabo ubu bakaba batagira aho bakika umusaya. Ni inyuma…

ByBypataroApr 20, 2024

iss Rwanda 2020 Naomie Nishimwe has said ‘Yes’ to her boyfriend Michael Tesfay. The two have been dating since 2022.

Nishimwe Naomie Mackenzie· Works at Models · Worked at Fashion. Via what appears to be his only Instagram…

ByBypataroApr 18, 2024

Kigali (Rwanda) – The former Inspector General of Rwandan Police (IGP), Emmanuel Gasana a.k.a Rurayi is to be charged in court.

Ramaphosa yaganiriye na Kagame ubwo yari yagiye i Kigali mu muhango wo kwibuka, Kagame ati: ‘Nanyuzwe’ no kuganira…

ByBypataroApr 18, 2024
1 Comments Text
  • drover sointeru says:
    Your comment is awaiting moderation. This is a preview; your comment will be visible after it has been approved.
    I discovered your blog website on google and check a couple of of your early posts. Continue to maintain up the superb operate. I just further up your RSS feed to my MSN Information Reader. Seeking forward to reading more from you afterward!…
  • Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    Scroll to Top