M23 iremeza ko yafashe umujyi wa Rubaya hamwe mu hacukurwa Coltan nyinshi ku isi.

Yagize ati: “Twebwe gufata aho hantu [Rubaya] si ukubera imari ihari, hoya, ni ku mpamvu yo kwirukana umwanzi…ufite intego imwe yo gukora jenoside.

“Icyo twe twakoze ni ukubahagarika no kubirukana bakajya kure, iby’amabuye y’agaciro ari aho twe ntibitureba, icyo tugamije ni ukurokora ubuzima bw’abantu”.

Voltaire Sadiki ukuriye sosiyete sivile ya Masisi yabwiye abanyamakuru ko M23 yafashe umujyi wa Kibaya kuva ejo, “ndetse bakoresheje inama n’abaturage babasaba ko abafite imbunda bazibazanira bakikomereza ibikorwa byabo by’ubucukuzi”.

Sadiki yemeza ko hari n’abaturage bahunze kubera imirwano y’ejo.

Umuvugizi wa guverineri w’intara ya Kivu ya Ruguru, ari nawe muvugizi w’ingabo za leta muri iyo ntara yabwiye abanyamakuru ko aza kuduha amakuru nyuma ku bivugwa kuri Rubaya.

Rubaya yafashwe mu gihe Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo ari i Paris mu Bufaransa mu ruzinduko rwaranzwe no kwamagana ibitero bya M23, no gushinja u Rwanda gufasha M23 no gusaba Ubufaransa kurufatira ibihano.

Kuki Rubaya ari ingenzi?

Rubaya ni agace k’imisozi y’icyatsi kibisi ya Masisi, ariko ibice bimwe by’iyi misozi byuzuyeho ibinogo binini n’ibirundo byinshi by’ibitaka kubera ubucukuzi bwa coltan bukorerwa aha hantu.

Uyu mujyi uri ku rugendo rw’amasaha agera kuri abiri n’imodoka mu mihanda y’ibitaka ugana iburengerazuba uvuye mu mujyi wa Goma.

Ni umujyi muto uri hagati mu cyaro cy’i Masisi ariko usa n’uteye imbere kandi utuwe n’abantu babarirwa mu bihumbi amagana kubera ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, nk’uko bivugwa n’inzobere za ONU.

Rubaya ni hamwe mu hantu hakomeye muri DR Congo hakorerwa ubucukuzi n’ubucuruzi bw’ibanze bw’amabuye y’agaciro, by’umwihariko hazwi cyane ku bucukuzi bwa Coltan.
DR Congo, ubu ni iya kabiri mu kohereza Coltan nyinshi ku isoko mpuzamahanga nyuma y’u Rwanda, umwaka ushize wa 2023 Congo yohereje toni 1,918 za coltan ku isoko mpuzamahanga, mu gihe u Rwanda rwohereje toni 2,070 nk’uko ikigo cy’ibigendanye n’imari n’ubukungu Ecofin Agency kibivuga.

Igice kinini cya coltan ya DR Congo gicukurwa ku misozi ya Rubaya, nk’uko inzobere zibivuga. Uyu mujyi w’ubucukuzi ni ingenzi kuko uwugenzura aba agenzura igice kinini cya coltan nyinshi igera ku isoko mpuzamahanga ku isi.
Amabuye ava i Rubaya ubusanzwe agezwa i Goma aho ava ajya kugurishirizwa ku masoko mpuzamahanga, agakoreshwa n’inganda zikomeye ku isi mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telephone, mudasobwa, imodoka zikenera batiri z’amashanyarazi, n’ibindi.

Nubwo hava amabuye akenewe cyane ku isi, igice kinini cy’abaturage ba Rubaya muri rusange batunzwe n’ubucukuzi bwa Coltan babayeho mu bukene nk’uko ishami rya ONU rishinzwe iterambere, UNDP ribivuga.

Leta ya Congo ishinja iya Kigali gufasha M23 no kuvana amabuye y’agaciro mu duce yafashe twa Congo akagurishwa ku masoko mpuzamahanga aciye i Kigali.

Leta y’u Rwanda ihakana ibyo iregwa na Leta ya Congo.

M23 iremeza ko yafashe umujyi wa Rubaya hamwe mu hacukurwa Coltan nyinshi ku isi. Read More »