WHERE IS THE BODY

pataro

Ukraine ifise uburenganzira bwo gukoresha ibirwanisho vy’Ubwongereza ku butaka bw’Uburusiya – Cameron, Lord Cameron yabinanye na Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine i Kyiv ku wa kane.

Umugore yarishwe igihe imihana ibiri i Kharkiv yagemwa n’ibisasu mu gitero c’Uburusiya ejo ku wa gatanu
Umuvugizi w’igisirikare Liyetena-Koroneli Nazar Voloshyn avuga ko ingabo zateye igihugu zinjiye mu kigwati ca Ocheretyne ariko ko abasirikare ba Ukraine bariko bakora uko basho boye kwose kugira ngo bazirukane.

Inyuma n’umubonano yagiriraniye na Perezida Volodymr Zelensky i Kyiv, Lord Cameron yavuze ko Uburusiya ari bwo bwatanguje intambara kuri Ukraine kandi ko Ukraine “ifise uburenganzira bwose bwo kwivuna Uburusiya”

Umuvugizi w’ubushikiranganji bw’Uburusiya bujejwe imigenderanire Maria Zakharova avuga ko amajambo yiwe ari icemeza ko Uburengero bufise uruhara mu ntambara yo kurwanya Uburusiya.

Ubwongereza bumaze gutanga amamiriyaridi atari make y’imfashanyo ya gisirikare igenewe Ukraine kuva Uburusiya butanguje intambara yuzuye muri Ruhuhuma (2) 2022, irimwo ibimodoka vy’intambara bitamenwa n’amasasu asanzwe, ibisasu ntahusha vya misire hamwe n’ubuhinga bwo kwivuna ibitero vyo mu kirere.

Mu mwaka uheze, Ubwongereza bwaremeje ko bwari bwatanguye kurungikira Ukraine ibisasu vya misire biraswa kure vyo mu bwoko bwa Storm Shadow bishobora gushika ku birometero birenga 250.

Hagati aho, umushikiranganji wa mbere wa Ukraine Denys Shmyhal avuga ko yasavye Lord Cameron ko yofasha igihugu ciwe gusanasana ibigo ntanganguvu vyaco vyononywe n’ibitero vy’urutavanako vy’ibisasu vya misire vy’Uburusiya.

Ukraine ifise uburenganzira bwo gukoresha ibirwanisho vy’Ubwongereza ku butaka bw’Uburusiya – Cameron, Lord Cameron yabinanye na Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine i Kyiv ku wa kane. Read More »

M23 iremeza ko yafashe umujyi wa Rubaya hamwe mu hacukurwa Coltan nyinshi ku isi.

Yagize ati: “Twebwe gufata aho hantu [Rubaya] si ukubera imari ihari, hoya, ni ku mpamvu yo kwirukana umwanzi…ufite intego imwe yo gukora jenoside.

“Icyo twe twakoze ni ukubahagarika no kubirukana bakajya kure, iby’amabuye y’agaciro ari aho twe ntibitureba, icyo tugamije ni ukurokora ubuzima bw’abantu”.

Voltaire Sadiki ukuriye sosiyete sivile ya Masisi yabwiye abanyamakuru ko M23 yafashe umujyi wa Kibaya kuva ejo, “ndetse bakoresheje inama n’abaturage babasaba ko abafite imbunda bazibazanira bakikomereza ibikorwa byabo by’ubucukuzi”.

Sadiki yemeza ko hari n’abaturage bahunze kubera imirwano y’ejo.

Umuvugizi wa guverineri w’intara ya Kivu ya Ruguru, ari nawe muvugizi w’ingabo za leta muri iyo ntara yabwiye abanyamakuru ko aza kuduha amakuru nyuma ku bivugwa kuri Rubaya.

Rubaya yafashwe mu gihe Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo ari i Paris mu Bufaransa mu ruzinduko rwaranzwe no kwamagana ibitero bya M23, no gushinja u Rwanda gufasha M23 no gusaba Ubufaransa kurufatira ibihano.

Kuki Rubaya ari ingenzi?

Rubaya ni agace k’imisozi y’icyatsi kibisi ya Masisi, ariko ibice bimwe by’iyi misozi byuzuyeho ibinogo binini n’ibirundo byinshi by’ibitaka kubera ubucukuzi bwa coltan bukorerwa aha hantu.

Uyu mujyi uri ku rugendo rw’amasaha agera kuri abiri n’imodoka mu mihanda y’ibitaka ugana iburengerazuba uvuye mu mujyi wa Goma.

Ni umujyi muto uri hagati mu cyaro cy’i Masisi ariko usa n’uteye imbere kandi utuwe n’abantu babarirwa mu bihumbi amagana kubera ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, nk’uko bivugwa n’inzobere za ONU.

Rubaya ni hamwe mu hantu hakomeye muri DR Congo hakorerwa ubucukuzi n’ubucuruzi bw’ibanze bw’amabuye y’agaciro, by’umwihariko hazwi cyane ku bucukuzi bwa Coltan.
DR Congo, ubu ni iya kabiri mu kohereza Coltan nyinshi ku isoko mpuzamahanga nyuma y’u Rwanda, umwaka ushize wa 2023 Congo yohereje toni 1,918 za coltan ku isoko mpuzamahanga, mu gihe u Rwanda rwohereje toni 2,070 nk’uko ikigo cy’ibigendanye n’imari n’ubukungu Ecofin Agency kibivuga.

Igice kinini cya coltan ya DR Congo gicukurwa ku misozi ya Rubaya, nk’uko inzobere zibivuga. Uyu mujyi w’ubucukuzi ni ingenzi kuko uwugenzura aba agenzura igice kinini cya coltan nyinshi igera ku isoko mpuzamahanga ku isi.
Amabuye ava i Rubaya ubusanzwe agezwa i Goma aho ava ajya kugurishirizwa ku masoko mpuzamahanga, agakoreshwa n’inganda zikomeye ku isi mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telephone, mudasobwa, imodoka zikenera batiri z’amashanyarazi, n’ibindi.

Nubwo hava amabuye akenewe cyane ku isi, igice kinini cy’abaturage ba Rubaya muri rusange batunzwe n’ubucukuzi bwa Coltan babayeho mu bukene nk’uko ishami rya ONU rishinzwe iterambere, UNDP ribivuga.

Leta ya Congo ishinja iya Kigali gufasha M23 no kuvana amabuye y’agaciro mu duce yafashe twa Congo akagurishwa ku masoko mpuzamahanga aciye i Kigali.

Leta y’u Rwanda ihakana ibyo iregwa na Leta ya Congo.

M23 iremeza ko yafashe umujyi wa Rubaya hamwe mu hacukurwa Coltan nyinshi ku isi. Read More »

Kenya Airways yahagaritse ingendo zerekeza i Kinshasa kubera abakozi bayo bafungiwe i kinshaka

Kompanyi y’indege ya Kenya, Kenya Airways (KQ), ivuga ko yahagaritse ingendo zerekeza mu murwa mukuru Kinshasa wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kubera gufungwa “kunyuranyije n’amategeko” kw’abakozi bayo babiri ivuga ko bafunzwe n’ubutasi bwa gisirikare bw’icyo gihugu.

Mu itangazo yasohoye ku wa mbere ku rubuga nkoranyambaga X, KQ ivuga ko idashoboye “gukora izi ngendo neza nta bakozi”.

Iyo kompanyi yavuze ko uko guhagarika ingendo gutangira kuri uyu wa kabiri.

Ku itariki ya 19 y’uku kwezi kwa Mata (4), abakozi babiri ba KQ bafunzwe n’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare rwa DR Congo, ruzwi nka DEMIAP (Détection Militaire des Activités Anti-Patrie), kubera ikivugwa ko ari “ibura ry’ibyangombwa byo kuri gasutamo ku muzigo w’agaciro kenshi”, nkuko iyo kompanyi yabitangaje.

Ariko umuyobozi nshingwabikorwa wa KQ yavuze ko “uwo muzigo uvugwa ntiwapakiwe cyangwa ngo wemerwe na KQ kubera ibyangombwa bituzuye”.

Muri uko gutabwa muri yombi, telefone z’abo bakozi babiri zarafatiriwe ndetse bangirwa ko hari uwabageraho kugeza ku itariki ya 23 Mata, ubwo noneho abategetsi bo muri ambasade ya Kenya i Kinshasa hamwe n’itsinda rya KQ bemererwaga kubasura.

Iyi kompanyi yo gutwara abagenzi mu ndege yashishikarije igisirikare cya DR Congo kurekura abo bakozi ba KQ bagasubira mu miryango yabo.

Leta ya DR Congo nta cyo yari yatangaza kuri ibi.

Kenya Airways yahagaritse ingendo zerekeza i Kinshasa kubera abakozi bayo bafungiwe i kinshaka Read More »

Killaman yasabye anakwa Umuhoza Shemsa bamaze imyaka umunani babana, Niyonshuti Yannick wamamaye muri Sinema Nyarwanda nka Killaman ku itariki 2 Werurwe 2024, yasabye anakwa Umuhoza Shemsa.

Umukinnyi wa filime Niyonshuti Yannick wamamaye nka Killaman yakoze ubukwe bw’igitangaza bwamutwaye akayabo ka miliyoni 60 FRW nkuko yabyiyemereye.

Ubukwe bwa Killaman bwari buteguye ku rwego ruhanitse,bwitabirwa n’ibyamamare ndetse bukoreshwamo ibintu bihenze cyane ariyo mpamvu benshi batahakana ko bwatwaye aka kayabo.

Killaman yabwiye IGIHE akayabo yashoye muri ubu bukwe bw’igitangaza. Yagize ati”Ubukwe bwose n’imyiteguro yabwo yantwaye miliyoni 60 Frw.”

Ku itariki 2 Werurwe 2024 muri Romantic Garden,nibwo Killaman yasabye anakwa Umuhoza Shemsa. Uhereye ku musatsi kugeza ku mano, abambariye Killaman na Umuhoza Shemsa bari bakoresheje imyambaro ihenze, isa neza kandi ibereye amafoto nk’uko n’ubundi ari ibyamamare.

Si ukwambara gusa, uninjiye imbere mu nyubako yabereyemo buriya bukwe yari yarimbishijwe n’imitako y’igiciro.

Umuhango wo gusaba no gukwa witabiriwe n’abasaga 1000 ku buryo imibare yose yari yakozwe bagendeye kuri uwo mubare nubwo barenze bitewe nuko ku mugoroba ubwo hari hagezweho kwiyakira no gutanga impano, imyanya yo kwicaramo yabaye mike bamwe bakurikira ibirori bahagaze.

Killaman yakoresheje abahanzi barimo Masamba Intore usanzwe uri mu bahenze iyo bigeze mu gusohora umugeni.Yakoresheje Symphony Band ari nayo ya mbere ihenze muri iyi minsi. Hari kandi Okkama,Dany Nanone na Yvanny Mpano bishyuwe neza,n’abandi benshi barimo ababyinnyi n’abashinzwe Protocol.

Bimwe mu byo iki kinyamakuru cyavuze ibiciro uyu Killaman yishyuye harimo ko gukodesha Romantic Garden byamutwaye miliyoni 4 Frw hatarimo gutegura imbere.

Gutaka ahabereye ubukwe byatwaye asaga miliyoni 10 Frw.

Killaman yakoresheje imodoka zihenze,ibintu byose mu bukwe bishyirwaho amafoto ye n’umugore we.

Amakanzu we n’abamuherekeje bari bambaye imwe ikodeshwa 500,000 Frw.

Killaman n’umugore Umuhoza Shemsa bari bamaze imyaka umunani babana ndetse babyaranye abana babiri.

Babanye mu bukene bwinshi ariko nyuma uyu mugabo aza kwinjira mu gukina filimi bimuhesha akayabo byanatumye anakora ubukwe bw’igitangaza.

Killaman yasabye anakwa Umuhoza Shemsa bamaze imyaka umunani babana, Niyonshuti Yannick wamamaye muri Sinema Nyarwanda nka Killaman ku itariki 2 Werurwe 2024, yasabye anakwa Umuhoza Shemsa. Read More »

Miss Nyambo continues to win men’s hearts with her timeless beauty – pictures. Mutange ibitekerezo kuri Miss Nyambo Jesca

Ati: “Ahubwo se njyewe bijya bicanga, umugore arataka akavuga ngo igise kiranyishe kirimo kumurya, akavuga ko atazongera, agatuka umugabo we, mama imbaraga zo kubyara abana 5 wazikuye he kandi igise kiryana? Wa mubyeyi we, mama wanjye ubahwa pe! Kuko njye iyo Imana itaza kubaho nari gusenga mama wanjye.”

Akomoza ku buryo afata Umunsi w’Umugore, Miss Nyambo avuga ko ashimira abantu bawutekerejeho, kubera urukundo akunda umubyeyi we (nyina), abona akwiye byinshi kandi byiza.

Ati: ”Iyo mfashe mama wanjye agaciro afite mu buzima bwanjye, n’ukuntu mukunda, ni abantu badasanzwe kurusha abagabo, umugore akunda umwana we ukumva birakurenze, hari ubuzima abagore banyuramo umugabo atashobora, gutwita, kujya mu mihango ya buri kwezi, ntabwo biba byoroshye. Ibyo byose umugabo akumva ari ibintu bisanzwe, kandi azi ko atabishobora, rero ni umunsi wihariye.”

Ku rundi ruhande ariko, Miss Nyambo avuga ko hari abagore badaha abagabo impamvu z’uko umugabo yamwubaha.

Ati: “Muri ubu buzima hari abantu batanga impamvu zo kutabubaha, umugore ntakubaha, ntiyubaha umuryango wawe, ugasanga ni wa mugore utamenya icyo umwana we yariye. Uzi ko abagabo benshi mu ngo ari bo bamenya abana babo, amenya size umwana yambara, akamenya ibyo akeneye, hari abagore bashaka kwisileyingira (Slaying), niba yarabyaye yarabyaye na we wite ku bana bawe, ariko niba umugore akubaha, akagukundira abana wamubyariye mwubahe nawe.”

Miss Nyambo ashimangira ko ba nyina ba abantu, ari bo bagomba kuza imbere, abandi bagakurikira, kuko iyo batabitaho ngo babakuze, batari kubona abandi bantu bahuye na bo mu buzima barimo, kuko gushimisha umubyeyi bidasaba ibintu byinshi.

Nyambo Jessica yamenyekanye cyane muri Sinema Nyarwanda, akina muri filimi zitandukanye harimo Umuturanyi, Killaman, The Message yananditse, ndetse n’Ibanga arimo kwandika ikanakinwa muri iyi minsi.

Miss Nyambo continues to win men’s hearts with her timeless beauty – pictures. Mutange ibitekerezo kuri Miss Nyambo Jesca Read More »

Minisitiri Chris Philp yagize ati: “U Rwanda rutandukanye na Congo, si byo?” Minisitiri Philp w’Ubwongereza yaba yitiranyije u Rwanda na RD Congo? Minisitiri Chris Philp yagize ati: “U Rwanda rutandukanye na Congo, si byo?”

Nyuma yuko uwo wari ubajije ikibazo ahakanye akavuga ko ababyeyi be “ntibava mu Rwanda”, uwo Minisitiri yagize ati: “Urebye, ndashaka kuvuga, u Rwanda rutandukanye na Congo, si byo?
Ni ikindi gihugu?”

Ayo magambo yatumye bamwe mu bari bari muri icyo kiganiro mpaka baturika baraseka.

Wes Streeting, umunyapolitiki wo mu ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza rya Labour, ukurikiranira hafi ibikorwa bya minisitiri w’ubuzima, yahise araranganya amaso mu bari bari muri icyo cyumba kiberamo ikiganiro.

Philp yakomeje ati: “Hari ingingo mu itegeko ivuga ko niba umuntu yababazwa, ntekereza ko imvugo ikoreshwa [mu itegeko] ari ‘ukugirirwa nabi bikomeye kandi bidashobora gukira’ kubera koherezwa ahantu, ntabwo yakoherezwa [mu Rwanda].

“Rero hari ubwo buryo bwashyizweho mu itegeko.”
Stephen Kinnock, umunyapolitiki wo mu ishyaka rya Labour ukurikiranira hafi ibikorwa bya minisitiri ushinzwe abinjira mu gihugu, yavuze ko leta y’Ubwongereza irimo kohereza miliyoni 576 z’amapawundi (angana na miliyari 930Frw) mu gihugu “idashobora no kumenya aho giherereye ku ikarita”.

Sarah Olney, umunyapolitiki wo mu ishyaka rya Liberal Democrats, na ryo ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza, yavuze ko ibyo Philp yavuze bigaragaza ko iyi “si leta izi icyo gukora”.

Mugenzi wa Philp yumvikanishije ko uwo Minisitiri yari yabajije ikibazo kidasaba igisubizo, ko kitari ikibazo nyakibazo yari yabajije, ubwo yageragezaga gusobanura icyo yari yabajijwe.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Ubwongereza yavuze ko hazabaho gusuzuma ibyago kuri buri muntu ku giti cye, ubwo hazaba harebwa abakwiranye no kwimurirwa mu Rwanda.

Mu 2022, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta yavuze ko leta y’u Rwanda yahitamo kutakira abantu bava mu bihugu bituranye n’u Rwanda, nk’abakomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, u Burundi, Uganda cyangwa Tanzania.

Minisitiri Chris Philp yagize ati: “U Rwanda rutandukanye na Congo, si byo?” Minisitiri Philp w’Ubwongereza yaba yitiranyije u Rwanda na RD Congo? Minisitiri Chris Philp yagize ati: “U Rwanda rutandukanye na Congo, si byo?” Read More »

Doris Uwicyeza Picard ati: “Amategeko y’igihugu yacu arasobanutse neza ku burenganzira bwo kwigaragambya.

Sinshobora kubona akazi hano

Daniel Diew arashima kuba ari hano, nyuma y’ibihe bibi cyane yanyuzemo. Ni umusore ushinguye (muremure) unanutse ukomoka muri Sudani y’Epfo, uvukana n’abandi bahungu n’abakobwa bose hamwe 11.

Yavuye mu cyaro cy’iwabo agira ngo ashake umurimo azashobore gufasha mu kwita ku muryango.

Diew yagerageje inshuro zirindwi kugera mu Butaliyani yambutse inyanja avuye muri Libya, ndetse avuga ko kuri buri nshuro yasubizwaga inyuma yafungwaga.

Ubu amaso ayahanze kugera muri Amerika y’Amajyaruguru.

Ati: “Sinshobora kubona akazi hano.

“Nta kazi gahagije mbona gahari kuko maze amezi atanu hano. Ariko buri gihe ndasenga ngo nzabone amahirwe yo kuva mu Rwanda.”

Ubwo nari mubajije uko yari kwiyumva iyo aza kuba yaroherejwe hano nyuma yuko yari kuba yarageze i Burayi, ariruhutsa cyane, nuko avuga ko yizeye ko Imana yamurinda ibintu nk’ibyo.

Ku bimukira bari muri iki kigo kibacumbikira by’igihe gito, n’abandi bazaza, icyo bashaka ni ukugira ejo hazaza heza.

U Rwanda rwaba ruzababera ikorosi, iherezo ry’inzira aho badashobora kuva, cyangwa ahantu hashya ho kuba?
Icumbi rizwi nka ‘Hope’, cyangwa ‘Icyizere’ mu Kinyarwanda – riri i Kagugu mu nkengero y’umujyi wa Kigali – rimaze iminsi 664 ryiteguye kwakira abimukira Ubwongereza budashaka.

None ubu, nyuma yuko inteko ishingamategeko y’Ubwongereza yemeje itegeko, leta y’u Rwanda irashaka kuzuza abantu muri ibi byumba byo kubamo n’ibyumba byo guteraniramo, byose byomonganamo Nyiramubande iyo ubivugiyemo, mu gihe cy’ibyumweru biri imbere.

Ahanini, u Rwanda rwaritaje rukurikiranira kure gushyamirana mu mategeko kwabereye mu Bwongereza kuri iyo gahunda yateje impaka yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro.
Hagati aho, u Rwanda rwiteguye mu buryo bwitondewe kwakira abo bantu kuva muri Kamena (6) mu 2022, ubwo hari hashize amezi abiri amasezerano yo kubakira ashyizweho umukono hagati ya leta y’Ubwongereza na leta y’u Rwanda.

Natemberejwe muri iri cumbi ryambaye ubusa imbere muri ryo (uretse ibitanda) na Ismaël Bakina uriyobora.

Ibyumba byo kuraramo byaryo bishashe neza, birimo kandi n’ibikoresho nk’imikeka yo gusengeraho ku bayisilamu n’impapuro z’isuku yo mu bwiherero, amasabune n’umuti wo koza amenyo.

Abakozi bo mu busitani baraconga urugo rw’aha hantu hatohagiye cyane, harimo ikibuga cy’umupira w’amaguru n’ikibuga cy’umukino w’intoki wa ‘basketball’, mu gihe abatetsi n’abakora isuku bashishikaye mu buryo burimo kwikwashagura.

Hari n’ihema ririmo imirongo y’intebe z’inyegamo, ritegereje kwakirirwamo ubusabe bw’ubuhungiro bw’abimukira bazaba bari mu Rwanda. Mu gihe ubusabe bwabo bwaba butemewe, ni ho hahandi bazaba bemerewe guhabwa impushya zo gutura mu Rwanda. Cyangwa bashobora kugerageza kujya mu kindi gihugu, ariko atari ugusubira mu Bwongereza.

Bakina ambwiye ko iri cumbi ryiteguye gutangira kwakira abantu akanya ako ari ko kose.

Ati: “Banahageze aka kanya, uyu munsi atari ejo [aho kuba ejo], dushobora kubacumbikira.

“Dukomeje kuba twiteguye 100%.”

Doris Uwicyeza Picard ati: “Amategeko y’igihugu yacu arasobanutse neza ku burenganzira bwo kwigaragambya. Read More »

Urubanza rwa Emmanuel Nkunduwimye batazira Bomboko, umunyarwanda w’imyaka 65, yagirizwa ivyaha vya jenoside yo mu 1994, rwabandanije ku munsi ugira icenda kuva rutanguye i Buruseli mu Bubiligi.

A Witness in a trial of prosecution against Emmanuel Nkunduwimye alias Bomboko has told the Brussels Court of Assizes that the suspect was indistinguishable from Robert Kajuga and George Rutanganda respectively President and vice president of Interahamwe militia.

The militia is responsible for the killings of more than one million Tutsi during the 1994 Genocide against Tutsi.
Nkunduwimye is accused of Genocide crimes and war crimes committed in Nyarugenge, especially near and around AMGAR, a garage he allegedly co-owned with George Rutaganda.

A witness who was 18 year old during the Genocide, told the court that on April 8, Interahamwe stormed her family’s house, and ordered everyone to go out.

As they were trying to escape, their father was shot dead, and then her mother.
A neighbor who was a trader at that time saw them and was caught by compassion; he took them and dispatched them into several families so that they are not discovered and decimated.

In this process, the witness said, the family that was hosting us went to live with interahamwe-Kajuga, leaving us with their own child.

“Later on, we heard news that Kajuga would come to take us to Hotel Milles Collines where a number of Tutsi were hiding. Indeed, the following night, escorted by Interahamwe, he came, but instead of taking us to the hotel, he hid us in a different place,” the witness said.

“Instead of taking us at Milles Collines Hotel, Kajuga escorted us to a place called Photo Musa and hid us in a small cell,” the witness said.
Photo Musa was a business including photo studio in Kigali Business district. At this place, the witness and her siblings were joined by several other people brought on the order of Kajuga who was able to kill whoever he wanted, or save anyone he wanted.

Some militia Interahamwe used to come to watch on them, and those include Kajuga, Leopold, one Petit and the suspect himself.

She once heard something which she will never forget about Nkunduwimye, the suspect.

“That evening, a lady called on phone, her name was Florence. She pleaded Kajuga to come and save her the following morning, but in that same morning, Nkunduwimye came to us rejoicing that Florence’s family was exterminated,” said the witness.

Urubanza rwa Emmanuel Nkunduwimye batazira Bomboko, umunyarwanda w’imyaka 65, yagirizwa ivyaha vya jenoside yo mu 1994, rwabandanije ku munsi ugira icenda kuva rutanguye i Buruseli mu Bubiligi. Read More »

Perezida Ruto aboneka hano ari kumwe n’umugaba mukuru w’ingabo za Kenya Jenerali Francis Ogolla, kuri iyi foto 

Perezida wa Kenya William Ruto yavuze ko umugaba mukuru w’ingabo za Kenya, Jenerali Francis Omondi Ogolla, yapfuye nyuma yuko indege ya kajugujugu ya gisirikare yari arimo ikoreye impanuka mu burengerazuba bw’igihugu.

Ogolla – wari we musirikare wo ku rwego rwo hejuru cyane muri Kenya – yari ari muri kajugujugu hamwe n’abandi basirikare 11. Abantu babiri gusa ni bo barokotse.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Ruto yavuze ko ari “umwanya w’akababaro kenshi” ku gihugu.

Mbere yaho ku mugoroba wo ku wa kane, Ruto yari yahamagaje inama yihutirwa y’abagize akanama k’umutekano k’igihugu. Ruto yavuze ko iyo mpanuka yabaye saa munani n’iminota 20 z’amanywa (14:20) ku isaha yo muri Kenya, ni ukuvuga saa saba n’iminota 20 z’amanywa (13:20) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Igisirikare cya Kenya kirwanira mu kirere cyohereje itsinda ryo gukora iperereza ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.

Ruto yavuze ko iyo kajugujugu yahanukiye mu karere ka Elgeyo Marakwet, mu ntera ya kilometero 400 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru Nairobi, nyuma gato yuko yari imaze guhaguruka.

Ogolla yari yagenwe kuri uwo mwanya muri Mata (4) mu mwaka ushize. Mbere, yari yarabaye komanda w’igisirikare kirwanira mu kirere n’umugaba mukuru wungirije w’ingabo za Kenya.

Ruto yavuze ko uwo wari umujyanama we wa gisirikare yari umusirikare mukuru w’intwari, wapfuye ari mu kazi.

Ruto yabwiye abaturage ba Kenya ati: “Igihugu cyacu kibuze umwe mu bajenerali b’intwari cyane, abasirikare bakuru b’intwari, abagabo n’abagore.”

Kuva kuri uyu wa gatanu, Kenya yinjiye mu cyunamo cy’iminsi itatu, aho amabendera agurukira muri kimwe cya kabiri.

Ogolla yinjiye mu ngabo za Kenya (KDF) ku itariki ya 24 Mata mu 1984, nkuko bigaragara ku rubuga rwa internet rwa minisiteri y’ingabo za Kenya.

Mu cyumweru gitaha yari yitezwe kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 amaze mu gisirikare.

Yatangiye ari ku ipeti rya ‘second lieutenant’ (sous-lieutenant) mu gisirikare cya Kenya kirwanira mu kirere, aho yari yatojwe n’igisirikare cy’Amerika kirwanira mu kirere nk’umupilote urwanisha indege z’intambara, nkuko minisiteri y’ingabo za Kenya ibivuga. Mu 2018, yabaye komanda w’igisirikare cya Kenya kirwanira mu kirere.

Abandi bantu icyenda bapfiriye muri iyo mpanuka y’indege batangajwe ko ari Brigadiye Swale Saidi, Koloneli Duncan Keitany, Liyetona Koloneli David Sawe, Majoro George Benson Magondu, Kapiteni Sora Mohamed, Kapiteni Hillary Litali, Snr Sgt John Kinyua Mureithi, Sgt Cliphonce Omondi, na Sgt Rose Nyawira.

Mu butumwa ku rubuga nkoranyambaga X, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yihanganishije Perezida Ruto, umuryango wa Jenerali Ogolla na Kenya, avuga ko “u Burundi bwifatanyije namwe muri iki gihe kigoye”.

Yavuze ko urupfu rwa Ogolla ari “akababaro kenshi kageze hanze y’imipaka” ya Kenya.

Moussa Faki Mahamat, umukuru wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Afurika, yavuze ko yifatanyije “mu bitekerezo no mu masengesho” na Perezida wa Kenya, leta ya Kenya n’abaturage ku bw'”impanuka ya kajugujugu yishe abantu”.

Abarokotse iyo mpanuka bararembye ndetse barimo kuvurwa.

Abo basirikare bari bagiye muri ako karere ko mu burengerazuba bwa Kenya, kamaze igihe kibasirwa n’ubujura.

Bari bagiyeyo mu butumwa bwo kongera gufungura amwe mu mashuri yafunzwe nyuma y’ibitero by’abajura. Bari banasuye abasirikare bakuru boherejwe muri ako karere kugarurayo umutekano.

Muri Kamena (6) mu 2021, abasirikare nibura 10 barapfuye ubwo kajugujugu bari barimo yakoraga impanuka ubwo yari irimo kugwa hafi y’i Nairobi.

Perezida Ruto aboneka hano ari kumwe n’umugaba mukuru w’ingabo za Kenya Jenerali Francis Ogolla, kuri iyi foto  Read More »

Abarenga 2.000 mu kangaratete kubera umusozi wabo wahindimutse

Umwana umwe w’imyaka itanu yaraye apfuye, abanyagihugu barenga 2.400 nabo ubu bakaba batagira aho bakika umusaya. Ni inyuma y’aho umusozi wabo wa Gabaniro uhindimukiye ugashunguruka muri zone Gitaza ya komine Muhuta mu ntara ya Rumonge mu bumanuko bushira uburengero bw’Uburundi. Ku bw’umukuru wa komine Muhuta Niyonsavye Scholastique, ubu imihana irenga 350 nta n’umwe ukiboneka. ”Umutumba

Abarenga 2.000 mu kangaratete kubera umusozi wabo wahindimutse Read More »

Scroll to Top