• Home
  • Blogs
  • Minisitiri Chris Philp yagize ati: “U Rwanda rutandukanye na Congo, si byo?” Minisitiri Philp w’Ubwongereza yaba yitiranyije u Rwanda na RD Congo? Minisitiri Chris Philp yagize ati: “U Rwanda rutandukanye na Congo, si byo?”
Image

Minisitiri Chris Philp yagize ati: “U Rwanda rutandukanye na Congo, si byo?” Minisitiri Philp w’Ubwongereza yaba yitiranyije u Rwanda na RD Congo? Minisitiri Chris Philp yagize ati: “U Rwanda rutandukanye na Congo, si byo?”

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza yanenze umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Chris Philp nyuma yo kugaragara nkaho yitiranyije u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Question Time, aho abategetsi muri leta y’Ubwongereza babazwa ibibazo n’abaturage imbonankubone, umuturage umwe w’Ubwongereza ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yabajije ku itegeko rishya rya leta y’Ubwongereza ryo kohereza mu Rwanda bamwe mu basaba ubuhungiro.

Umushinga w’itegeko wa leta y’Ubwongereza ujyanye n’u Rwanda wahindutse itegeko ku wa kane, uvuga ko umuntu uwo ari we wese ushaka ubuhungiro winjira mu Bwongereza “mu buryo bunyuranyije n’amategeko” nyuma y’itariki ya mbere Mutarama (1) mu 2022 avuye mu gihugu gitekanye, ashobora kujyanwa mu Rwanda n’indege ubutazasubira mu Bwongereza.

Uwo mugabo ukomoka muri DR Congo wari witabiriye icyo kiganiro, yumvikanishije ko kuva mu gihe cya vuba aha gishize hari intambara iba hagati ya DR Congo n’u Rwanda ruturanye na yo, n’urugomo rumaze igihe kirekire.

U Rwanda rushinjwa henshi, nko muri raporo z’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye (ONU), gufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, ibyo leta y’u Rwanda yakomeje guhakana.

Yabajije ati: “Iyo ubu abo mu muryango wanjye baba baravuye i Goma bambutse [mu bwato umuhora wa Channel bakaza mu Bwongereza], ubwo basubizwa mu gihugu bifatwa ko barimo kurwana na cyo – u Rwanda?

“Ibyo urumva wowe bifite ishingiro?”

Philp yasubije ati: “Oya, ntekereza ko hari umwihariko ko abantu bavuye mu Rwanda batakoherezwa mu Rwanda.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 Comments Text
  • drover sointeru says:
    Your comment is awaiting moderation. This is a preview; your comment will be visible after it has been approved.
    Great post. I am facing a couple of these problems.
  • Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    Scroll to Top