WHERE IS THE BODY

Doris Uwicyeza Picard ati: “Amategeko y’igihugu yacu arasobanutse neza ku burenganzira bwo kwigaragambya.

Sinshobora kubona akazi hano Daniel Diew arashima kuba ari hano, nyuma y'ibihe bibi cyane yanyuzemo. Ni umusore ushinguye (muremure) unanutse ukomoka muri Sudani y'Epfo, uvukana n'abandi bahungu n'abakobwa bose hamwe 11. Yavuye mu cyaro cy'iwabo agira ngo ashake umurimo azashobore gufasha mu kwita ku muryango. Diew yagerageje inshuro zirindwi kugera mu Butaliyani yambutse inyanja avuye muri Libya, ndetse avuga ko kuri buri nshuro yasubizwaga inyuma yafungwaga. Ubu amaso ayahanze kugera muri Amerika y'Amajyaruguru. Ati: "Sinshobora kubona akazi hano. "Nta kazi gahagije mbona gahari kuko maze amezi atanu hano. Ariko buri gihe ndasenga ngo nzabone amahirwe yo kuva mu Rwanda." Ubwo nari mubajije uko yari kwiyumva iyo aza kuba yaroherejwe hano nyuma yuko yari kuba yarageze i Burayi, ariruhutsa cyane, nuko avuga ko yizeye ko Imana yamurinda ibintu nk'ibyo. Ku bimukira bari muri iki kigo kibacumbikira by'igihe gito, n'abandi bazaza, icyo bashaka ni ukugira ejo hazaza heza. U Rwanda rwaba ruzababera ikorosi, iherezo ry'inzira aho badashobora kuva, cyangwa ahantu hashya ho kuba? Icumbi rizwi nka 'Hope', cyangwa 'Icyizere' mu Kinyarwanda – riri i Kagugu mu nkengero y'umujyi wa Kigali – rimaze iminsi 664 ryiteguye kwakira abimukira Ubwongereza budashaka. None ubu, nyuma yuko inteko ishingamategeko y'Ubwongereza yemeje itegeko, leta y'u Rwanda irashaka kuzuza abantu muri ibi byumba byo kubamo n'ibyumba byo guteraniramo, byose

Uko byifashe ku icumbi ry’i Kigali ryitegura kwakira abimukira bavuye mu Bwongereza

Ariko yongeyeho ati: “Ugomba kwibuka ko impunzi muri rusange, ndetse ku bijyanye n’ibikorwa bya politiki by’impunzi, hari ibyo zibuzwa n’amasezerano agenga impunzi.”

U Rwanda rwakiriye abandi basaba ubuhungiro, ndetse akenshi rutanga urugero rw’ikigo kibacumbikira by’igihe gito – kiri i Gashora mu karere ka Bugesera – mu majyepfo ya Kigali, nka gihamya ko rushobora kubitaho neza cyane.

Iyi nkambi icumbikiye Abanyafurika bari baraheze muri Libya, ubwo babaga barimo kugerageza kugera i Burayi, ndetse iyoborwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).

Ni ahantu aba bantu batishoboye bacumbikirwa by’igihe gito, mu gihe baba barimo kwiga ku byo bagiye gukurikizaho. Bashobora guhitamo gutura mu Rwanda. Ariko umuyobozi w’iyi nkambi, Fares Ruyumbu, avuga ko nta n’umwe muri bo wari wahitamo gutura mu Rwanda.

Icumbi ‘Hope’ ryambaye ubusa imbere (uretse ibitanda) ariko leta y’u Rwanda irashaka kuzuza abantu mu byumba byaryo mu gihe cy’ibyumweru

Urebeye mu madirishya y’iri cumbi, ushobora kubona urwungikane rw’imisozi yo mu duce dusukuye tw’i Kigali. Ni umujyi mwiza urimo imihanda iri kuri gahunda kandi itekanye ku bijyanye n’ubugizi bwa nabi. Intero y’iki gihugu ni “u Rwanda rurakora [rurashoboye]”.

Bamwe mu bashya bazahagera bashobora gushaka akazi hano, ariko hari ibitekerezo by’uruvange ku bijyanye no kumenya niba u Rwanda rucyeneye abakozi bashya.

Emmanuel Kanimba, ufite resitora i Kigali, ati: “Ntekereza ko bizaba ari byiza ku bukungu bw’igihugu.

“Ndabizi ko bizaba ari ukunguka amaboko, bazanakora ibicuruzwa banatange za serivisi kandi bazanagira ibintu bagura. [Hakabaho kandi] ibitekerezo bishya bashobora kuzana mu bukungu bwacu.”

Undi mugabo arabaza ati: “Ariko se aba bantu uzababonera akazi hehe?

“Natwe ubwacu twarangije za kaminuza ariko nta kazi turabona. Turi hanze aha dushakisha akazi.”

Uwo mugabo ntiyashatse ko umwirondoro we utangazwa kuko yari arimo gutanga igitekerezo kinyuranya na gahunda ya leta, bigaragaza umwuka w’ubwoba ututumba muri iki gihugu.

Scroll to Top