Doris Uwicyeza Picard ati: “Amategeko y’igihugu yacu arasobanutse neza ku burenganzira bwo kwigaragambya.

Sinshobora kubona akazi hano

Daniel Diew arashima kuba ari hano, nyuma y’ibihe bibi cyane yanyuzemo. Ni umusore ushinguye (muremure) unanutse ukomoka muri Sudani y’Epfo, uvukana n’abandi bahungu n’abakobwa bose hamwe 11.

Yavuye mu cyaro cy’iwabo agira ngo ashake umurimo azashobore gufasha mu kwita ku muryango.

Diew yagerageje inshuro zirindwi kugera mu Butaliyani yambutse inyanja avuye muri Libya, ndetse avuga ko kuri buri nshuro yasubizwaga inyuma yafungwaga.

Ubu amaso ayahanze kugera muri Amerika y’Amajyaruguru.

Ati: “Sinshobora kubona akazi hano.

“Nta kazi gahagije mbona gahari kuko maze amezi atanu hano. Ariko buri gihe ndasenga ngo nzabone amahirwe yo kuva mu Rwanda.”

Ubwo nari mubajije uko yari kwiyumva iyo aza kuba yaroherejwe hano nyuma yuko yari kuba yarageze i Burayi, ariruhutsa cyane, nuko avuga ko yizeye ko Imana yamurinda ibintu nk’ibyo.

Ku bimukira bari muri iki kigo kibacumbikira by’igihe gito, n’abandi bazaza, icyo bashaka ni ukugira ejo hazaza heza.

U Rwanda rwaba ruzababera ikorosi, iherezo ry’inzira aho badashobora kuva, cyangwa ahantu hashya ho kuba?
Icumbi rizwi nka ‘Hope’, cyangwa ‘Icyizere’ mu Kinyarwanda – riri i Kagugu mu nkengero y’umujyi wa Kigali – rimaze iminsi 664 ryiteguye kwakira abimukira Ubwongereza budashaka.

None ubu, nyuma yuko inteko ishingamategeko y’Ubwongereza yemeje itegeko, leta y’u Rwanda irashaka kuzuza abantu muri ibi byumba byo kubamo n’ibyumba byo guteraniramo, byose byomonganamo Nyiramubande iyo ubivugiyemo, mu gihe cy’ibyumweru biri imbere.

Ahanini, u Rwanda rwaritaje rukurikiranira kure gushyamirana mu mategeko kwabereye mu Bwongereza kuri iyo gahunda yateje impaka yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro.
Hagati aho, u Rwanda rwiteguye mu buryo bwitondewe kwakira abo bantu kuva muri Kamena (6) mu 2022, ubwo hari hashize amezi abiri amasezerano yo kubakira ashyizweho umukono hagati ya leta y’Ubwongereza na leta y’u Rwanda.

Natemberejwe muri iri cumbi ryambaye ubusa imbere muri ryo (uretse ibitanda) na Ismaël Bakina uriyobora.

Ibyumba byo kuraramo byaryo bishashe neza, birimo kandi n’ibikoresho nk’imikeka yo gusengeraho ku bayisilamu n’impapuro z’isuku yo mu bwiherero, amasabune n’umuti wo koza amenyo.

Abakozi bo mu busitani baraconga urugo rw’aha hantu hatohagiye cyane, harimo ikibuga cy’umupira w’amaguru n’ikibuga cy’umukino w’intoki wa ‘basketball’, mu gihe abatetsi n’abakora isuku bashishikaye mu buryo burimo kwikwashagura.

Hari n’ihema ririmo imirongo y’intebe z’inyegamo, ritegereje kwakirirwamo ubusabe bw’ubuhungiro bw’abimukira bazaba bari mu Rwanda. Mu gihe ubusabe bwabo bwaba butemewe, ni ho hahandi bazaba bemerewe guhabwa impushya zo gutura mu Rwanda. Cyangwa bashobora kugerageza kujya mu kindi gihugu, ariko atari ugusubira mu Bwongereza.

Bakina ambwiye ko iri cumbi ryiteguye gutangira kwakira abantu akanya ako ari ko kose.

Ati: “Banahageze aka kanya, uyu munsi atari ejo [aho kuba ejo], dushobora kubacumbikira.

“Dukomeje kuba twiteguye 100%.”

Doris Uwicyeza Picard ati: “Amategeko y’igihugu yacu arasobanutse neza ku burenganzira bwo kwigaragambya. Read More »