WHERE IS THE BODY

Itsinda ry’indorerezi z’ubumwe bwa Africa na COMESA zari ziyobowe na Jorge Fonseca wahoze ari perezida wa Cabo Verde (wa kabiri ibumoso imbere) yungirijwe na Ruhakana Rugunda (hagati imbere) wahoze ari minisitiri w’intebe wa Uganda

Mathieu Sarandji wari mu bakuriye iri tsinda ry’indorerezi, akaba n’umukuru w’inteko ishinga amategeko ya Centrafrique, yavuze ko Abanyarwanda “batanze urugero rwiza ko Abanyafurika na bo bazi gutegura amatora nyayo”. Sarandji yagize ati: “Uretse kuba umunyapolitike ndi n’umwalimu wa kaminuza, ikintu cyiza ndakivuga, n’ikintu kibi nkakivuga…uzavuga ko aya matora yagenze nabi azaba abeshye”. Mu itangazo indorerezi z’umuryango w’Ubumwe bwa Africa (AU) zafatanyije n’iza COMESA zasohoye uyu munsi, na zo zavuze ku munsi w’itora “gutora byabaye mu mahoro kandi kuri gahunda, bikomeza kumera bityo nta kirogoya umunsi wose, ndetse n’ahari imirongo miremire”. Izi ndorere za AU na COMESA zavuze ariko ko zabonye ko “indorerezi nyinshi ku biro by’amatora zari iz’ihuriro riri ku butegetsi”, izo ni indorerezi z’ishyaka FPR-Inkotanyi n’amashyaka afatanyije na ryo. Mu matora amashyaka aba yemerewe kugira indorerezi ku biro by’amatora. Mu byo izi ndorerezi za AU na COMESA zivuga ko zashimye harimo ko u Rwanda ari “kimwe mu bihugu bicye bya Africa bikoresha amatora 100% n’ingengo y’imari yabyo”, kandi zashimye ko ku bitaro bimwe na bimwe hashyizwe ibiro by’amatora mu gufasha abarwayi gutora.

Amatora yo mu Rwanda: Ibyo indorerezi zishima n’ibyo zinenga Itsinda ry’indorerezi za ICGLR kuri imwe muri ‘site’ z’itora i Kigali ku wa mbere

Indorerezi z’imiryango itandukanye zakurikiranye amatora ya perezida n’abagize inteko ishingamategeko zatangaje ko muri rusange amatora yo mu Rwanda yagenze neza nubwo zitanga inama yo gukosora “bicye” zivuga ko zabonye bitagenze neza.

Itsinda ry’indorerezi 26 z’ihuriro ry’abagize Inteko zishinga amategeko mu muryango uhuza ibihugu bya Afurika y’ibiyaga bigari n’amajyepfo, ICGLR, ryatangaje ko ryageze ku biro by’itora bitandukanye mu ntara z’u Rwanda zitegereza uko amatora arimo kugenda. Izi ndorerezi zashimye gufasha abantu b’intege nke gutora byihuse, gukoresha ikoranabuhanga mu kumenya abari kuri liste y’itora, kandi ko abantu batoraga mu ibanga mu tuzu tw’itora.

Gusa raporo y’izi ndorere ivuga ko hamwe na hamwe zageze hari “ibintu bice” bitanoze zabonye.

Moses Moyo ati: “Nubwo muri rusange amatora yabaye kinyamwuga, hari bicye kandi ahantu hacye bitagenze neza twabonye, aho udusanduku tumwe tw’amajwi tutari dufunze neza, n’aho impapuro zimwe z’itora zitari zifite imibare iziranga”.

Asoma raporo y’iri tsinda rya ICGLR, Moses Moyo visi perezida wa kabiri w’inteko ishinga amategeko ya Zambia, wari ukuriye ubutumwa bw’iri tsinda, yavuze ko “amatora yabaye mu ituze n’amahoro”, ko “nta biyahungabanya ku biro by’itora” babonye, kandi bashimye ko 70% by’abakozi ku biro by’itora bari abagore. m.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top