WHERE IS THE BODY

Amatora ateganijwe ni igipimo cya demokarasi mu Rwanda – Philippe Mpayimana

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, Mpayimana yavuze ko yifitiye icyizere. Ngo arumva azitwara neza mu majwi kuruta uko byamugendekeye mu myaka 7 ishize. Ati: "Ndashaka ko aya matora azaba igipimo cy’aho Abanyarwanda bageze bumva demokarasi. "Ninongera kubona rimwe ku ijana na byo bizaba bifite icyo bivuze ariko nifuza kurenzaho kugira ngo bigaragaze aho Abanyarwanda bageze bumva ko ari bo batanga ubutegetsi." Yongeraho ati: "Nk’ubu dufite ubutegetsi bukomoka ku rugamba rwo kubohora u Rwanda. Ibi byinjiye mu bantu ko nta yindi nzira yo kwinjira mu butegetsi niba utarabaye muri FPR." Abakandi ni: Paul Kagame Imyaka:66 Ishyaka: Front Patriotique Rwandaise Akazi: Perezida w'u Rwanda Umwirondoro: Ni Perezida w'u Rwanda kuva muri Mata 2000. Arimo kwiyamamariza manda ya kane. Itegeko nshinga ry'u Rwanda ryahinduwe mu 2003 riha perezida manda y'imyaka irindwi yongerwa rimwe. Itegeko nshinga ryongeye kuvugururwa mu 2015 rikuraho manda y'imyaka 7 ryemerera. Ni perezida manda ebyiri z'imyaka 5, uhereye 2017. Byatumye Kagame yiyamamariza manda ya gatatu. Ubwo yari mu buhungiro muri Uganda, yabaye umukuru w'ubutasi mu gisirikare. Ashimwa ku ruhare rwe mu kugarura amahoro n'ituze mu Rwanda nyuma ya jenoside yo mu 1994. Frank Habineza Imyaka: 47 Ishyaka: Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije

Umukandida wigenga ku mwanya w’umukuru w’igihugu Philippe Mpayimana aravuga ko yifuza ko amatora ateganijwe mu cyumweru gitaha yaba igipimo cy’aho Abanyarwanda bageze bumva demokarasi.

Uyu mugabo utarashoboye kubona ijwi 1% mu matora aheruka aravuga ko yizeye kuzabona amajwi arushijeho kandi ngo nibitaba na byo hari ubutumwa bizaba bimuhaye.

Mu gihe yaba atorewe kuyobora igihugu, Mpayimana avuga ko yiteguye kuvugurura imiturire, ubwubatsi bw’inzu bukabungabunga ubutaka buto igihugu gifite.

Na ho mu bubanyi n’amahanga, Mpayimana avuga ko yifuza Afurika ishyize hamwe ndetse ngo yanakuraho inzitizi zose zibuza abantu kwisanzura ku mugabane wabo.

Mu gihe hasigaye iminsi 6 ngo habeho amatora y’umukuru w’igihugu, umukandida Philippe Mpayimana yavuze ko yifuza ko Abanyarwanda bazagaragaza ko bazamutse mu myumvire.

Kuri we ngo aya matora akwiye kuba igipimo cy’aho Abanyarwanda bageze bumva demokarasi n’uko abantu bagomba gusimburana ku butegetsi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top