Nyambo is a Rwandan girl who has become famous in Rwandan cinema. This girl is loved by many guys because of her beauty that attracts them.
Not only guys love her because parents, children, youth and old people also love her because she is a girl who knows what she wants and has a good heart.
Umwanditsi akaba n’umukinnyi wa filime nyarwanda Nyambo Jessica uzwi cyane nka Miss Nyambo, avuga ko akurikije uko abona abagore bagiye kubyara baba bamerewe iyo bari ku gise, aterwa ubwoba n’ukuntu kiryana
Mu kiganiro yagiranye n’imwe muri televiziyo zikorera kuri YouTube, Miss Nyambo ukunzwe cyane n’abatari bake, mu bakurikiranira ibijyanye na Sinema Nyarwanda, avuga ko ahora yibaza niba igise kizamurya kurusha uko yumva uburibwe bw’igifu.
Yagize ati: “Njye iyo mbonye umugore yigaragura hasi kubera igise, avuga ngo mama we noneho ndakubashye, ndagukunze, mbabarira ku makosa yose nagukoze, buriya aba yumvise ko mama yaciye ahakomeye kubera we.”
Yongeraho ati:”Yesu we! Igifu kijya kindya noneho ngahita mbaza muganga ngo harya igise kizandya kurusha uko igifu kiri kundya? Igifu kirandya nkumva ubuzima ndabuhaze, iyo numvise ko igise kizarenzaho mpita numva nzapfa pe! Ibaze ariko igise kikurya ukica igisebe ntunabyumve, ntakubeshye ibyo bintu nanjye bintera ubwoba.”
Kuri Miss Nyambo ngo ntiyiyumvisha ahantu abagore bakura imbaraga zo kubyara abana barenze umwe, kandi baba baribwa bikabije.