Uko byifashe ku icumbi ry’i Kigali ryitegura kwakira abimukira bavuye mu Bwongereza
Ariko yongeyeho ati: “Ugomba kwibuka ko impunzi muri rusange, ndetse ku bijyanye n’ibikorwa bya politiki by’impunzi, hari ibyo zibuzwa n’amasezerano agenga impunzi.”
U Rwanda rwakiriye abandi basaba ubuhungiro, ndetse akenshi rutanga urugero rw’ikigo kibacumbikira by’igihe gito – kiri i Gashora mu karere ka Bugesera – mu majyepfo ya Kigali, nka gihamya ko rushobora kubitaho neza cyane.
Iyi nkambi icumbikiye Abanyafurika bari baraheze muri Libya, ubwo babaga barimo kugerageza kugera i Burayi, ndetse iyoborwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).
Ni ahantu aba bantu batishoboye bacumbikirwa by’igihe gito, mu gihe baba barimo kwiga ku byo bagiye gukurikizaho. Bashobora guhitamo gutura mu Rwanda. Ariko umuyobozi w’iyi nkambi, Fares Ruyumbu, avuga ko nta n’umwe muri bo wari wahitamo gutura mu Rwanda.
Icumbi ‘Hope’ ryambaye ubusa imbere (uretse ibitanda) ariko leta y’u Rwanda irashaka kuzuza abantu mu byumba byaryo mu gihe cy’ibyumweru
Urebeye mu madirishya y’iri cumbi, ushobora kubona urwungikane rw’imisozi yo mu duce dusukuye tw’i Kigali. Ni umujyi mwiza urimo imihanda iri kuri gahunda kandi itekanye ku bijyanye n’ubugizi bwa nabi. Intero y’iki gihugu ni “u Rwanda rurakora [rurashoboye]”.
Bamwe mu bashya bazahagera bashobora gushaka akazi hano, ariko hari ibitekerezo by’uruvange ku bijyanye no kumenya niba u Rwanda rucyeneye abakozi bashya.
Emmanuel Kanimba, ufite resitora i Kigali, ati: “Ntekereza ko bizaba ari byiza ku bukungu bw’igihugu.
“Ndabizi ko bizaba ari ukunguka amaboko, bazanakora ibicuruzwa banatange za serivisi kandi bazanagira ibintu bagura. [Hakabaho kandi] ibitekerezo bishya bashobora kuzana mu bukungu bwacu.”
Undi mugabo arabaza ati: “Ariko se aba bantu uzababonera akazi hehe?
“Natwe ubwacu twarangije za kaminuza ariko nta kazi turabona. Turi hanze aha dushakisha akazi.”
Uwo mugabo ntiyashatse ko umwirondoro we utangazwa kuko yari arimo gutanga igitekerezo kinyuranya na gahunda ya leta, bigaragaza umwuka w’ubwoba ututumba muri iki gihugu.