Umusore cyangwa inkumi w’imyaka 18 ashobora gushyingirwa byemewe n’amategeko – itegeko risha

Telesifoli Munyabarenzi asanga iri tegeko ryaragombaga gutandukanya umwana w’umukobwa n’uw’umuhungu

Uyu mubyeyi wo mu karere ka Karongi we ariko asanga iri tegeko ryaragombaga gutandukanya umwana w’umukobwa n’uw’umuhungu.

“Ari umukobwa byashoboka ariko umuhungu aba akiri umwana. Burya abakobwa bo ntibagira byinshi bibavuna.”

Impuguke mu bijyanye n’imyororokere (reproductive health) Dr Anicet Nzabonimpa, wewe asanga gushaka kare ari byiza, ariko ku rundi ruhande agasanga ingaruka zitari nziza zishobora kuvuka mu muryango mu gihe abantu baba badashishoje bihagije.

Ati: “Birashoboka kuko kuri iyo myaka, umubiri we uba witeguye kuba wabyara (umukobwa) akanarera umwana. Ikindi ni uko kubaka urugo rwiza bidasaba imyaka. Ingo zubakwa zigakomera si iz’abantu bashatse bakuze. Imyaka si cyo kimenyetso”.

“Hagati aho, abantu bigishwe ko badategetswe gushyingirwa kuri iriya myaka. Ahubwo ni mu gihe bibaye ngombwa. Ni ngombwa ko umuntu atangira gukora imibonano mpuzabitsina akuze kandi agashyingirwa akuze bihagije mu rwego rwo kurengera ubuzima.”
Dr Anicet Nzabonimpa abona ko abantu bakwiye kwigishwa ko badategetswe gushyingirwa kuri iriya myaka
Kuba iri tegeko ribayeho ni kimwe ariko ngo ntibyaba bihagije mu gihe ritaherekezwa n’izindi ngamba.

Hari abasanga hakwiye uburyo bushya bwo kwigisha kugira ngo umwana agere ku myaka 18 yarakuze bihagije kandi yarashoboye no kwiyubaka mu rwego rw’ubukungu.

Ikindi ngo birakwiye ko iri tegeko ritaba icyuho gifasha abahohotera abana kandi n’ingamba zisanzwe zo kubahana zikagumaho.