Minisitiri Chris Philp yagize ati: “U Rwanda rutandukanye na Congo, si byo?” Minisitiri Philp w’Ubwongereza yaba yitiranyije u Rwanda na RD Congo? Minisitiri Chris Philp yagize ati: “U Rwanda rutandukanye na Congo, si byo?”

Nyuma yuko uwo wari ubajije ikibazo ahakanye akavuga ko ababyeyi be “ntibava mu Rwanda”, uwo Minisitiri yagize ati: “Urebye, ndashaka kuvuga, u Rwanda rutandukanye na Congo, si byo?
Ni ikindi gihugu?”

Ayo magambo yatumye bamwe mu bari bari muri icyo kiganiro mpaka baturika baraseka.

Wes Streeting, umunyapolitiki wo mu ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza rya Labour, ukurikiranira hafi ibikorwa bya minisitiri w’ubuzima, yahise araranganya amaso mu bari bari muri icyo cyumba kiberamo ikiganiro.

Philp yakomeje ati: “Hari ingingo mu itegeko ivuga ko niba umuntu yababazwa, ntekereza ko imvugo ikoreshwa [mu itegeko] ari ‘ukugirirwa nabi bikomeye kandi bidashobora gukira’ kubera koherezwa ahantu, ntabwo yakoherezwa [mu Rwanda].

“Rero hari ubwo buryo bwashyizweho mu itegeko.”
Stephen Kinnock, umunyapolitiki wo mu ishyaka rya Labour ukurikiranira hafi ibikorwa bya minisitiri ushinzwe abinjira mu gihugu, yavuze ko leta y’Ubwongereza irimo kohereza miliyoni 576 z’amapawundi (angana na miliyari 930Frw) mu gihugu “idashobora no kumenya aho giherereye ku ikarita”.

Sarah Olney, umunyapolitiki wo mu ishyaka rya Liberal Democrats, na ryo ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza, yavuze ko ibyo Philp yavuze bigaragaza ko iyi “si leta izi icyo gukora”.

Mugenzi wa Philp yumvikanishije ko uwo Minisitiri yari yabajije ikibazo kidasaba igisubizo, ko kitari ikibazo nyakibazo yari yabajije, ubwo yageragezaga gusobanura icyo yari yabajijwe.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Ubwongereza yavuze ko hazabaho gusuzuma ibyago kuri buri muntu ku giti cye, ubwo hazaba harebwa abakwiranye no kwimurirwa mu Rwanda.

Mu 2022, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta yavuze ko leta y’u Rwanda yahitamo kutakira abantu bava mu bihugu bituranye n’u Rwanda, nk’abakomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, u Burundi, Uganda cyangwa Tanzania.