Amatora ateganijwe ni igipimo cya demokarasi mu Rwanda – Philippe Mpayimana

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, Mpayimana yavuze ko yifitiye icyizere. Ngo arumva azitwara neza mu majwi kuruta uko byamugendekeye mu myaka 7 ishize.

Ati: “Ndashaka ko aya matora azaba igipimo cy’aho Abanyarwanda bageze bumva demokarasi.

“Ninongera kubona rimwe ku ijana na byo bizaba bifite icyo bivuze ariko nifuza kurenzaho kugira ngo bigaragaze aho Abanyarwanda bageze bumva ko ari bo batanga ubutegetsi.”

Yongeraho ati: “Nk’ubu dufite ubutegetsi bukomoka ku rugamba rwo kubohora u Rwanda. Ibi byinjiye mu bantu ko nta yindi nzira yo kwinjira mu butegetsi niba utarabaye muri FPR.”

Abakandi ni:

Paul Kagame
Imyaka:66

Ishyaka: Front Patriotique Rwandaise
Akazi: Perezida w’u Rwanda

Umwirondoro: Ni Perezida w’u Rwanda kuva muri Mata 2000. Arimo kwiyamamariza manda ya kane. Itegeko nshinga ry’u Rwanda ryahinduwe mu 2003 riha perezida manda y’imyaka irindwi yongerwa rimwe. Itegeko nshinga ryongeye kuvugururwa mu 2015 rikuraho manda y’imyaka 7 ryemerera. Ni perezida manda ebyiri z’imyaka 5, uhereye 2017. Byatumye Kagame yiyamamariza manda ya gatatu. Ubwo yari mu buhungiro muri Uganda, yabaye umukuru w’ubutasi mu gisirikare. Ashimwa ku ruhare rwe mu kugarura amahoro n’ituze mu Rwanda nyuma ya jenoside yo mu 1994.

Frank Habineza
Imyaka: 47

Ishyaka: Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije
Akazi: Yari umudepite

Umwirondoro: Mu 2018, yabaye umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi binjiye mu nteko kuva Kagame yajya ku butegetsi. Yaretse ubwenegihugu bwa Sweden mbere yo kwiyamamariza kuba perezida w’u Rwanda mu 2017. Ni inzobere mu kubungabunga ibidukikije kandi yakoreye Ishami rya ONU ryo kubibungabunga. Yashinze Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda.

Philippe Mpayimana
Imyaka: 54

Ishyaka: Independent
Akazi: Impuguke ishinzwe ubukangurambaga, Ministeri y’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu

Umwirondoro: Ni ubwa kabiri yiyamamaje. Yabaga mu buhungiro kuva mu 1994 mbere yo gutaha akiyamamaza mu matora ya 2017. Yabonye munsi ya 1% mu matora ya perezida aheruka. Ni umunyamakuru, umwanditsi, n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu. Ubu ni impuguke ishinzwe ubukangurambaga muri Minisiteri y’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu.

Mu gihe yaba ageze ku butegetsi, Mpayimana yavuze ko yakwihutira kuvugurura imikoreshereze y’ubutaka. Abubaka bagakoresha ubutaka bazirikana ko hakenewe n’aho guhinga kandi igihugu gifite ubutaka buto.

Ati: “Nk’iyo ndebye umujyi wa Bugesera ubutaka wubatseho ukuntu bwera nibaza impamvu inzu imwe itari hejuru y’indi. Aho nubatse nturanye na murumuna wanjye. Mbere yo kubaka umukecuru wanjye yahasaruraga umufuka w’ibishyimbo. Ubu se iyo nzu yanjye nyubaka hejuru y’iya murumuna wanjye ntitwari kuba tucyeza wa mufuka w’ibishyimbo?”

Mu gihe yaba ayoboye igihugu, Mpayimana avuga ko yakwihutira kuvugurura imibanire y’u Rwanda n’ibindi bihugu.

Kuri we ngo Afurika yaba imwe, imipaka ntibe iyo kwigizayo abasangiye umugabane.

Naho ku miyoborere y’igihugu, Mpayimana avuga ko azashyira imbere ihererekanya ry’ubutegetsi kandi buri Munyarwanda akumva ko nta muntu runaka wavukiye gutegeka cyangwa se uhejwe mu myanya runaka y’ubutegetsi.

Abatavuga rumwe batemerewe kwiyamamaza ni:

Diane Rwigara
Imyaka: 43

Ishyaka: People Salvation Movement
Umwuga: Umucungamari

Profile: Yangiwe kwiyamamaza ku nshuro ya kabiri, komisiyo y’amatora yavuze ibyo atujuje. Komisiyo yavuze ko Rwigara atatanze inyandiko nyakuri z’ubucamanza kandi atatanze imikono nyakuri nibura 12 muri buri karere. Mu matora ya 2017, yarangiwe ashinjwa guhimba imikono y’abamushyigikiye basabwa na komisiyo. Yafunzwe umwaka urenga aregwa kugumura rubanda no guhimba inyandiko, yarekuwe mu 2018. Ni umukobwa w’umunyemari wapfuye Assinapol Rwigara, wari mu bafashije ishyaka FPR rya Kagame mbere yo gushwana n’abarikuriye.

Victoire Ingabire
Imyaka: 55

Ishyaka: FDU-Inkingi
Umwuga: Umucungamari

Profile: Urukiko mu Rwanda rwamwimye ibisabwa ngo yiyamamaze kuko yigeze gukatirwa. Yamaze imyaka 8 muri gereza kuri 15 yari yakatiwe ku cyaha cyo gupfobya jenoside n’iterabwoba arekurwa ku mbabazi mu 2018. U Rwanda ntirwemerera kwiyamamaza uwafunzwe nibura amezi atandatu. Yari mu bahataniye Sakharov Prize, igihembo gihabwa abantu cyangwa amatsinda aharanira ubwisanzure n’uburenganzira bwa muntu.

Bernard Ntaganda
Imyaka: 57

Ishyaka: PS Imberakuri
Umwuga: Umunyamategeko

Profile: Urukiko mu Rwanda rwamwimye ibisabwa ngo yiyamamaze kuko yigeze gukatirwa. Yafunzwe imyaka ine ku kugeramira umutekano w’igihugu no gushishikariza ivanguramoko, yarekuwe mu 2014. Yashinze ishyaka PS-Imberakuri, ariko igice cye ntabwo cyemewe na leta.