Miss Nyambo continues to win men’s hearts with her timeless beauty – pictures. Mutange ibitekerezo kuri Miss Nyambo Jesca
Ati: “Ahubwo se njyewe bijya bicanga, umugore arataka akavuga ngo igise kiranyishe kirimo kumurya, akavuga ko atazongera, agatuka umugabo we, mama imbaraga zo kubyara abana 5 wazikuye he kandi igise kiryana? Wa mubyeyi we, mama wanjye ubahwa pe! Kuko njye iyo Imana itaza kubaho nari gusenga mama wanjye.”
Akomoza ku buryo afata Umunsi w’Umugore, Miss Nyambo avuga ko ashimira abantu bawutekerejeho, kubera urukundo akunda umubyeyi we (nyina), abona akwiye byinshi kandi byiza.
Ati: ”Iyo mfashe mama wanjye agaciro afite mu buzima bwanjye, n’ukuntu mukunda, ni abantu badasanzwe kurusha abagabo, umugore akunda umwana we ukumva birakurenze, hari ubuzima abagore banyuramo umugabo atashobora, gutwita, kujya mu mihango ya buri kwezi, ntabwo biba byoroshye. Ibyo byose umugabo akumva ari ibintu bisanzwe, kandi azi ko atabishobora, rero ni umunsi wihariye.”
Ku rundi ruhande ariko, Miss Nyambo avuga ko hari abagore badaha abagabo impamvu z’uko umugabo yamwubaha.
Ati: “Muri ubu buzima hari abantu batanga impamvu zo kutabubaha, umugore ntakubaha, ntiyubaha umuryango wawe, ugasanga ni wa mugore utamenya icyo umwana we yariye. Uzi ko abagabo benshi mu ngo ari bo bamenya abana babo, amenya size umwana yambara, akamenya ibyo akeneye, hari abagore bashaka kwisileyingira (Slaying), niba yarabyaye yarabyaye na we wite ku bana bawe, ariko niba umugore akubaha, akagukundira abana wamubyariye mwubahe nawe.”
Miss Nyambo ashimangira ko ba nyina ba abantu, ari bo bagomba kuza imbere, abandi bagakurikira, kuko iyo batabitaho ngo babakuze, batari kubona abandi bantu bahuye na bo mu buzima barimo, kuko gushimisha umubyeyi bidasaba ibintu byinshi.
Nyambo Jessica yamenyekanye cyane muri Sinema Nyarwanda, akina muri filimi zitandukanye harimo Umuturanyi, Killaman, The Message yananditse, ndetse n’Ibanga arimo kwandika ikanakinwa muri iyi minsi.