WHERE IS THE BODY

Abarenga 2.000 mu kangaratete kubera umusozi wabo wahindimutse

Umwana umwe w’imyaka itanu yaraye apfuye, abanyagihugu barenga 2.400 nabo ubu bakaba batagira aho bakika umusaya. Ni inyuma y’aho umusozi wabo wa Gabaniro uhindimukiye ugashunguruka muri zone Gitaza ya komine Muhuta mu ntara ya Rumonge mu bumanuko bushira uburengero bw’Uburundi. Ku bw’umukuru wa komine Muhuta Niyonsavye Scholastique, ubu imihana irenga 350 nta n’umwe ukiboneka. ”Umutumba […]

Tribert Rujugiro, wapfuye ku myaka 83, yari muntu ki? Amakuru yihariye cyane

Inyubako ya UTC rwagati mu mujyi wa Kigali (ifoto yo mu bubiko)

Muri Kanama (8) mu 2022, urwo rukiko – rufite icyicaro i Arusha muri Tanzania – rwari rwategetse leta y’u Rwanda kwishyura Rujugiro indishyi ya miliyoni imwe y’amadolari y’Amerika (arenga miliyari imwe mu mafaranga y’u Rwanda), kuko ibikorwa bya leta y’u Rwanda byo “kwigarurira na nyuma yaho ikagurisha iduka rinini rya UTC binyuranyije n’amategeko”.

Icyo gihe, nyuma y’uwo mwanzuro w’urukiko mu bujurire, Rujugiro yabwiye BBC Gahuzamiryango ko kuri we ayo mafaranga ahagije, “kuko icyanjyanyeyo [mu rukiko] ntabwo ari ukugira ngo bampe indishyi y’akababaro. Icyanjyanyeyo kwari ukugira ngo bansubize inyubako yanjye”.

Abajijwe niba nadasubizwa iyo nyubako azakomeza kuburana, yarasubije ati:

“Oya, ntabwo twaburana, narindira, kuko bavuga ko nta joro riba ngo ryoye gucya kandi nta n’imvura igwa ngo yoye [ireke] guhita.

“Narindira yuko iyo leta ihari izahava, iyindi ije ikayinsubiza”.
Yafungiwe i Burundi

Rujugiro yanamenyekanye mu Burundi kuva mu myaka ya 1970, mu bucuruzi burimo n’ubw’itabi.

Yabwiye New Vision mu 2019 ko yahungiye mu Burundi afite imyaka 19, mu gihe cy’imvururu zibasiye Abatutsi bo mu Rwanda, aba i Burundi imyaka 20.

Mu 1990, yahunze u Burundi ajya muri Afurika y’Epfo, nyuma yo kumara imyaka itatu muri gereza i Bujumbura, ubwo Pierre Buyoya yari amaze gufata ubutegetsi mu 1987 ahiritse ubwa Jean-Baptiste Bagaza.

Yasubiye iwabo mu Rwanda mu 1995, ahaba imyaka 15, yongera guhungira muri Afurika y’Epfo mu 2010.

Ubucuruzi bwe bwarenze u Rwanda n’u Burundi. Yari afite ibikorwa by’ubucuruzi mu bihugu nka Uganda, Tanzania, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Angola, Sudani y’Epfo, Afurika y’Epfo na Nigeria.

Asize abana bane – umukobwa n’abahungu batatu – kuko uwa gatanu yari yarapfuye. Umugore we na we yari aherutse gupfa.

Marie Rose Habyarimana ati. Nta kwibuka Abanyarwanda bamwe ukareka abandi uyu ni umukobwa wa Juvenal Habyarimana uwari Perezida mu Rwanda

“Rero mu gihe ubutungane ari ubwa bamwe, mu gihe ukwibuka bigenerwa bamwe abandi ntibahabwe ubwo burenganzira kandi turi Abanyarwanda twese… biragoye ko Abanyarwanda bakira mu mitima kuko harakenewe ukuri kuri bose kuko twese turangana, turakeneye ubutungane [ubutabera] buhabwa [butangwa] atakurobanura.”

Leta y’Urwanda yakomeje kuvuga ko ata muntu ibuza kwibuka abe, ariko ko abibukwa muri iki gihe ari Abatutsi bishwe n’Abahutu b’intagondwa, mu gihe c’iminsi 100 jenoside yamaze, uhereye kw’itariki ya 7 z’ukwa kane mu 1994, n’abandi bishwe batari bashyigikiye jenoside, hatitawe ku bwoko bwabo.

Ariko ifata gushaka kuringaniza ubwicanyi bwose bwabaye muri ico gihe – burimo n’ubwagirizwa izari inyeshamba za RPF zahavuye zifata ubutegetsi – nk’uburyo bw’ipfovya n’ihakana rya jenoside. Umuhango wo kwibuka abapfiriye mu ndege yari itwaye uwari Prezida w’Urwanda Juvénal Habyarimana kw’itariki ya 6/4/1994, watangujwe n’imisa muri ‘Basilique Nationale du Sacré-Coeur’, i Buruseli mu Bubiligi

Umuhango wo kwibuka imyaka 30 indege yari ireruye Prezida Habyarimana ikorowe hejuru y’ikibuga c’indege ca Kanombe i Kigali, witabwe n’Abanyarwanda bari hagati ya 500 na 1000.

Bari bakoraniye mu misa umuryango wa Habyarimana wari watunganije uri kumwe n’abasigwa b’imiryango y’Abanyarwanda bari kumwe muri iyo ndege bapfanye.

Abo ni Jenerali Majoro Déogratias Nsabimana yari umugaba mukuru w’ingabo, Koloneli Elie Sagatwa yari umunyamabanga yihariye wa Prezida Habyarimana, Juvénal Renzaho yari umujanama wa Habyarimana mu migenderanire n’amakungu, Dr Emmanuel Akingeneye yari muganga yihariye wa Habyarimana na Majoro Thaddée Bagaragaza yari ashinzwe ibiro vya Prezida Habyarimana.

Bose bapfuye ubwo iyo ndege yo mu bwoko bwa Falcon 50 – yari irimo n’uwari Prezida w’Uburundi Cyprien Ntaryamira – yakororwa mw’ijoro ryo kw’itariki ya 6 z’ukwa kane mu 1994.

Leta y’U Rwanda yatangaje amazina icyenda mashya y’abanyepolitiki bishwe mu 1994 kubera ko bagerageje kurwanya jenoside yahigaga Abatutsi ariko na bamwe mu banyapolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abarwanyije umugambi wo kurimbura abatutsi .

Benshi muri bo ni abari mu nzego z’ubutegetsi bishwe nyuma yo kurwanya umugambi wa jenoside. Barimo abari mu bwoko bw’Abatutsi ariko hakabamo n’abari Abahutu bari mu mashyaka ahanganye n’irya MRND rya Perezida Habyarimana.

Ministeri ishinzwe ubumwe bw’Abanyarwanda yavuze ko amazina y’aba banyapolitiki bafatwa nk’intwari yagezweho nyuma y’ubushakashatsi bwimbitse bwakozwe mu gihe cy’imyaka ibiri.

Habayeho gukurikirana amateka y’aba bantu, gusesengura imbwirwaruhame zabo ndetse n’inyandiko zitandukanye basohoye.
Aba banyapoliti bashya batangajwe bariyongera ku bandi 12 basanzwe bashyinguwe mu rwibutso rwa Rebero ruri mu karere ka Kicukiro (mu mujyi wa Kigali).

Uretse aba banyepoliti bazize ibitekerezo byabo bidahura n’iby’ubutegetsi bwariho, uru rwibutso kandi runashyinguwemo Abatutsi bagera ku bihumbi 3000 bishwe bazira jenoside bakorewe.
Ubwo yari muri ibi biganiro yaje kwibasirwa na bamwe mu begereye ubutegetsi ndetse n’abasirikare bakuru bamushinjaga kwemera bimwe mu byo ubutegetsi butari bwishimiye.

Ibi ni nko kwemera ko igisirikare cyari guhuzwa, FPR na yo ikagira abayihagarariye mu ngabo z’U Rwanda. Uyu mugabo kandi yashinjwaga ko ngo yemeye ko FPR yahabwa imwe mu myanya ikomeye y’ubutegetsi.

Muri uyu muhango, umuryango wa Ngurinzira wari uhagarariwe n’umugore we n’abana be batatu.

Umwe mu bana be, Ujeneza Marie Yollanda yavuze ko se yishwe ku itariki ya 11 z’ukwezi kwa 4 ubwo ingabo za MINUAR Z’Ababiligi zavaga mu kigo cy’ishuri rya ETO Kicukiro aho uyu na we zari zaramuhungishirije. Aha ni na ho hari ibihumbi byinshi by’Abatutsi baje kwicirwa ku gasozi ka Nyanza ya Kicukiro.

Uyu mukobwa wa Ngurinzira avuga ko umuryango utamenye aho se yiciwe ndetse n’uburyo yaba yarashyinguwemo. Gusa ngo baje kumenya ko yishwe bivuzwe na Radio RTLM.

Rumiya Jean Gualbert

Uyu mugabo wari umwarimu wa Kaminuza wize mu gihugu cy’U Bufransa yavukiye ahari i Butare mu 1950.

Yaje kwinjira mu ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi ndetse aninjizwa muri Komite Nyobozi yaryo ku rwego rw’igihugu n’urwa Perefegitura ya Butare.

Mu mwaka wa 1992, Rumiya yasezeye mu ishyaka rya MRND ndetse no mu myanya yari afite mu buyobozi bwaryo.

Mu ibaruwa yandikiye Perezida Habyarimana, Rumiya yamubwiye ko atiteguye kuguma muri iri shyaka kuko ryasaga n’irishaka gukomeza kugundira ubutetsi kandi hari hamaze kwemezwa ko igihugu gishingira ku mashyaka menshi.

Uyu Rumiya kandi avugwa ko yabaye mu ba mbere bamaganye Disikuru ya Leon Mugesera yavugiwe muri mitingi ya MRND aho yashinjwe ko yasabaga Abahutu gutsemba Abatutsi.

Aha naho Rumiya uvuga ko avuka ku mubyeyi umwe w’umututsi ndetse n’uw’umuhutu yandikiye Mugesera amunenga ku kuba atararebye ingaruka ijambo rye ryashoboraga kugira ku mibanire y’abanyagihugu.

Yaje kwicwa muri jenoside.

Habyarimana Jean Baptiste/1950

Habyarimana Jean Baptiste wari umuyoboke w’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, PL yari Perefe wa Butare.

Uyu wari we Mututsi wenyine muri ba Perefe 11 bari mu gihugu yagerageje guhanga na n’ubwicanyi bwibasiraga Abatutsi. Ministri w’ubumwe bw’Abanyarwanda Jean Damascene Bizimana avuga ko uyu yaje kwicwa hamwe n’umuryango we kubera ko yari umututsi kandi akaba yari n’umuyobozi wabangamiraga ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa jenoside.

Yishwe amaze gukurwaho na Guverinoma iyobowe na Theodore Sibdikubwabo.

Ruzindana Godeffroid –PSD

Uyu mugabo wakomokaga mu ishyaka riharanira imibereho myiza y’abaturage, PSD yagizwe Perefe w’icyari Kibungo mu burasirazuba bw’igihugu mu mwaka wa 1992.

Uyu ngo yashyiraga imbere imibereho myiza y’abaturage kandi akarwanya amacakubiri.

Ubwo yari Perefe, ingabo za FPR zarwanaga n’ubutegetsi zasatiraga cyane aho yari ayoboye, ubutegetsi bukamushinja gukorana n’Inkotanyi ndetse no kuzorohereza gufata uduce twinshi.

Ubwo jenoside yatangiraga, uyu mugabo ngo yagerageje kuyirwanya ndetse no kubuza abaturage kwibasira bagenzi babo.

Gusa yaje kwicwa ubwo yageragezaga guhungira mu gihugu cy’U Burundi yicanwa n’umuryango we wose .

Dr Gafaranga Théoneste /1942

Uyu mugabo wari impuguke mu buvuzi yakomoka mu ishyaka rya PSD ndetse akaba yari na Visi Perezida waryo.

Uyu mugabo wabaye mu ba mbere bashinze PSD, azwi ko ari umumwe mu mpuguke zagerageje guhangana n’ubutegetsi bwa Habyarimana bashinjwaga kuyoboza igitugu.

Ndagijimana Callixte

Ndagijimana Callixte yavutse mu mwaka wa 1965 akaba yari Burugumestri wa Komini Mugina mu cyahoze ari Perefegitura ya GITARAMA .

Yishwe n’abasirikare ba Leta nyuma yo gukoma imbere ibitero byinshi by’interahamwe zashakaga kurimbura abatutsi ndetse no gushishikariza abaturage kudacikamo ibice .

Nyuma y’urupfu rwe ni bwo Genocide yashobotse muri iuyi Komini.

Nyagasaza Narcisse

Nyagasaza Narcisse yagizwe Burugumestri wa Komini ya Ntyazo iri hafi y’U Burundi mu mwaka wa 1993 akaba yari umuyoboke wa PL.

Muri jenoside yabaye atamaze igihe ku buyobozi, uyu yasabye abaturage kwirinda gusubiranamo ndetse abashishikariza guhangana n’ibitero by’interahamwe.

Ngo hari abaturage benshi yahaye ibyangombwa kugira ngo bashobore guhungira i Burundi ndetse na we ubwo ngo yishwe arashwe ubwo yageragezaga guhungira i Burundi .

Gisagara Jean-Marie Vianney/1966

Uyu mugabo wari umuyoboke w’ishyaka rya PSD yari umuyobozi wa Komini Nyabisindu, ubu yitwa Nyanza ahahoze ari Butare.

Ubwo jenoside yatangiraga amaze umwaka umwe gusa ayobora Nyabisindu, Gisagara ashimirwa ko yabashije kuyirwanya ndetse agatuma itinda gutangira mu gace ka Nyanza yifashishije abapolisi ba Komini ndetse n’abaturage be.

Ibi byatumye yibasirwa cyane n’ubutegetsi kugeza ubwo na we agiye mu bwihisho. Gusa yaje gufatwa yicwa mu kwezi kwa 5 kwa 1994 ashinyaguriwe akuruwe ku modoka ndetse ubutegetsi buhuruza abaturage ngo baze kureba uko yicwa.

Rwabukwisi Vincent wakunze kwitwa RAVI /1959

Uyu mugabo yari umunyamakuru ndetse waje no guhinduka umunyapolitiki. Yashinze ikinyamakuru KANKUKA cyahoraga kinenga ubutegetsi.

Kubera inyandiko ze zinegura ubutegetsi yakatiwe igifungo cy’imyaka 17 mu mwaka wa 1990, cyakora aza kurekurwa nyuma y’amwe mu masezerano menshi ubutegetsi bwagiranye na FPR barwanaga .

Rwabukwisi yaje gushinga ishyaka UDPR ryari ryiganjemo abakiri bato. Yaje kwicwa ku itari ya 11 z’ukwezi 4.

Scroll to Top