WHERE IS THE BODY

Leta y’U Rwanda yatangaje amazina icyenda mashya y’abanyepolitiki bishwe mu 1994 kubera ko bagerageje kurwanya jenoside yahigaga Abatutsi ariko na bamwe mu banyapolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abarwanyije umugambi wo kurimbura abatutsi .

Benshi muri bo ni abari mu nzego z’ubutegetsi bishwe nyuma yo kurwanya umugambi wa jenoside. Barimo abari mu bwoko bw’Abatutsi ariko hakabamo n’abari Abahutu bari mu mashyaka ahanganye n’irya MRND rya Perezida Habyarimana. Ministeri ishinzwe ubumwe bw’Abanyarwanda yavuze ko amazina y’aba banyapolitiki bafatwa nk’intwari yagezweho nyuma y’ubushakashatsi bwimbitse bwakozwe mu gihe cy’imyaka ibiri. Habayeho gukurikirana amateka y’aba bantu, gusesengura imbwirwaruhame zabo ndetse n’inyandiko zitandukanye basohoye. Aba banyapoliti bashya batangajwe bariyongera ku bandi 12 basanzwe bashyinguwe mu rwibutso rwa Rebero ruri mu karere ka Kicukiro (mu mujyi wa Kigali). Uretse aba banyepoliti bazize ibitekerezo byabo bidahura n’iby’ubutegetsi bwariho, uru rwibutso kandi runashyinguwemo Abatutsi bagera ku bihumbi 3000 bishwe bazira jenoside bakorewe. Ubwo yari muri ibi biganiro yaje kwibasirwa na bamwe mu begereye ubutegetsi ndetse n’abasirikare bakuru bamushinjaga kwemera bimwe mu byo ubutegetsi butari bwishimiye. Ibi ni nko kwemera ko igisirikare cyari guhuzwa, FPR na yo ikagira abayihagarariye mu ngabo z’U Rwanda. Uyu mugabo kandi yashinjwaga ko ngo yemeye ko FPR yahabwa imwe mu myanya ikomeye y’ubutegetsi. Muri uyu muhango, umuryango wa Ngurinzira wari uhagarariwe n’umugore we n’abana be batatu. Umwe mu bana be, Ujeneza Marie Yollanda yavuze ko se yishwe ku itariki ya 11 z’ukwezi kwa 4 ubwo ingabo za MINUAR Z’Ababiligi zavaga mu kigo cy’ishuri rya ETO Kicukiro

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top