WHERE IS THE BODY

Latest news

Itsinda ry’indorerezi z’ubumwe bwa Africa na COMESA zari ziyobowe na Jorge Fonseca wahoze ari perezida wa Cabo Verde (wa kabiri ibumoso imbere) yungirijwe na Ruhakana Rugunda (hagati imbere) wahoze ari minisitiri w’intebe wa Uganda

Mathieu Sarandji wari mu bakuriye iri tsinda ry’indorerezi, akaba n’umukuru w’inteko ishinga amategeko ya Centrafrique, yavuze ko Abanyarwanda “batanze urugero rwiza ko Abanyafurika na bo bazi gutegura amatora nyayo”.

Sarandji yagize ati: “Uretse kuba umunyapolitike ndi n’umwalimu wa kaminuza, ikintu cyiza ndakivuga, n’ikintu kibi nkakivuga…uzavuga ko aya matora yagenze nabi azaba abeshye”.

Mu itangazo indorerezi z’umuryango w’Ubumwe bwa Africa (AU) zafatanyije n’iza COMESA zasohoye uyu munsi, na zo zavuze ku munsi w’itora “gutora byabaye mu mahoro kandi kuri gahunda, bikomeza kumera bityo nta kirogoya umunsi wose, ndetse n’ahari imirongo miremire”.

Izi ndorere za AU na COMESA zavuze ariko ko zabonye ko “indorerezi nyinshi ku biro by’amatora zari iz’ihuriro riri ku butegetsi”, izo ni indorerezi z’ishyaka FPR-Inkotanyi n’amashyaka afatanyije na ryo.

Mu matora amashyaka aba yemerewe kugira indorerezi ku biro by’amatora.

Mu byo izi ndorerezi za AU na COMESA zivuga ko zashimye harimo ko u Rwanda ari “kimwe mu bihugu bicye bya Africa bikoresha amatora 100% n’ingengo y’imari yabyo”, kandi zashimye ko ku bitaro bimwe na bimwe hashyizwe ibiro by’amatora mu gufasha abarwayi gutora.

Amatora ateganijwe ni igipimo cya demokarasi mu Rwanda – Philippe Mpayimana

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, Mpayimana yavuze ko yifitiye icyizere. Ngo arumva azitwara neza mu majwi kuruta uko byamugendekeye mu myaka 7 ishize.

Ati: “Ndashaka ko aya matora azaba igipimo cy’aho Abanyarwanda bageze bumva demokarasi.

“Ninongera kubona rimwe ku ijana na byo bizaba bifite icyo bivuze ariko nifuza kurenzaho kugira ngo bigaragaze aho Abanyarwanda bageze bumva ko ari bo batanga ubutegetsi.”

Yongeraho ati: “Nk’ubu dufite ubutegetsi bukomoka ku rugamba rwo kubohora u Rwanda. Ibi byinjiye mu bantu ko nta yindi nzira yo kwinjira mu butegetsi niba utarabaye muri FPR.”

Abakandi ni:

Paul Kagame
Imyaka:66

Ishyaka: Front Patriotique Rwandaise
Akazi: Perezida w’u Rwanda

Umwirondoro: Ni Perezida w’u Rwanda kuva muri Mata 2000. Arimo kwiyamamariza manda ya kane. Itegeko nshinga ry’u Rwanda ryahinduwe mu 2003 riha perezida manda y’imyaka irindwi yongerwa rimwe. Itegeko nshinga ryongeye kuvugururwa mu 2015 rikuraho manda y’imyaka 7 ryemerera. Ni perezida manda ebyiri z’imyaka 5, uhereye 2017. Byatumye Kagame yiyamamariza manda ya gatatu. Ubwo yari mu buhungiro muri Uganda, yabaye umukuru w’ubutasi mu gisirikare. Ashimwa ku ruhare rwe mu kugarura amahoro n’ituze mu Rwanda nyuma ya jenoside yo mu 1994.

Frank Habineza
Imyaka: 47

Ishyaka: Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije
Akazi: Yari umudepite

Umwirondoro: Mu 2018, yabaye umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi binjiye mu nteko kuva Kagame yajya ku butegetsi. Yaretse ubwenegihugu bwa Sweden mbere yo kwiyamamariza kuba perezida w’u Rwanda mu 2017. Ni inzobere mu kubungabunga ibidukikije kandi yakoreye Ishami rya ONU ryo kubibungabunga. Yashinze Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda.

Philippe Mpayimana
Imyaka: 54

Ishyaka: Independent
Akazi: Impuguke ishinzwe ubukangurambaga, Ministeri y’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu

Umwirondoro: Ni ubwa kabiri yiyamamaje. Yabaga mu buhungiro kuva mu 1994 mbere yo gutaha akiyamamaza mu matora ya 2017. Yabonye munsi ya 1% mu matora ya perezida aheruka. Ni umunyamakuru, umwanditsi, n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu. Ubu ni impuguke ishinzwe ubukangurambaga muri Minisiteri y’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu.

Mu gihe yaba ageze ku butegetsi, Mpayimana yavuze ko yakwihutira kuvugurura imikoreshereze y’ubutaka. Abubaka bagakoresha ubutaka bazirikana ko hakenewe n’aho guhinga kandi igihugu gifite ubutaka buto.

Ati: “Nk’iyo ndebye umujyi wa Bugesera ubutaka wubatseho ukuntu bwera nibaza impamvu inzu imwe itari hejuru y’indi. Aho nubatse nturanye na murumuna wanjye. Mbere yo kubaka umukecuru wanjye yahasaruraga umufuka w’ibishyimbo. Ubu se iyo nzu yanjye nyubaka hejuru y’iya murumuna wanjye ntitwari kuba tucyeza wa mufuka w’ibishyimbo?”

Mu gihe yaba ayoboye igihugu, Mpayimana avuga ko yakwihutira kuvugurura imibanire y’u Rwanda n’ibindi bihugu.

Kuri we ngo Afurika yaba imwe, imipaka ntibe iyo kwigizayo abasangiye umugabane.

Naho ku miyoborere y’igihugu, Mpayimana avuga ko azashyira imbere ihererekanya ry’ubutegetsi kandi buri Munyarwanda akumva ko nta muntu runaka wavukiye gutegeka cyangwa se uhejwe mu myanya runaka y’ubutegetsi.

Abatavuga rumwe batemerewe kwiyamamaza ni:

Diane Rwigara
Imyaka: 43

Ishyaka: People Salvation Movement
Umwuga: Umucungamari

Profile: Yangiwe kwiyamamaza ku nshuro ya kabiri, komisiyo y’amatora yavuze ibyo atujuje. Komisiyo yavuze ko Rwigara atatanze inyandiko nyakuri z’ubucamanza kandi atatanze imikono nyakuri nibura 12 muri buri karere. Mu matora ya 2017, yarangiwe ashinjwa guhimba imikono y’abamushyigikiye basabwa na komisiyo. Yafunzwe umwaka urenga aregwa kugumura rubanda no guhimba inyandiko, yarekuwe mu 2018. Ni umukobwa w’umunyemari wapfuye Assinapol Rwigara, wari mu bafashije ishyaka FPR rya Kagame mbere yo gushwana n’abarikuriye.

Victoire Ingabire
Imyaka: 55

Ishyaka: FDU-Inkingi
Umwuga: Umucungamari

Profile: Urukiko mu Rwanda rwamwimye ibisabwa ngo yiyamamaze kuko yigeze gukatirwa. Yamaze imyaka 8 muri gereza kuri 15 yari yakatiwe ku cyaha cyo gupfobya jenoside n’iterabwoba arekurwa ku mbabazi mu 2018. U Rwanda ntirwemerera kwiyamamaza uwafunzwe nibura amezi atandatu. Yari mu bahataniye Sakharov Prize, igihembo gihabwa abantu cyangwa amatsinda aharanira ubwisanzure n’uburenganzira bwa muntu.

Bernard Ntaganda
Imyaka: 57

Ishyaka: PS Imberakuri
Umwuga: Umunyamategeko

Profile: Urukiko mu Rwanda rwamwimye ibisabwa ngo yiyamamaze kuko yigeze gukatirwa. Yafunzwe imyaka ine ku kugeramira umutekano w’igihugu no gushishikariza ivanguramoko, yarekuwe mu 2014. Yashinze ishyaka PS-Imberakuri, ariko igice cye ntabwo cyemewe na leta.

Umusore cyangwa inkumi w’imyaka 18 ashobora gushyingirwa byemewe n’amategeko – itegeko risha

Telesifoli Munyabarenzi asanga iri tegeko ryaragombaga gutandukanya umwana w’umukobwa n’uw’umuhungu

Uyu mubyeyi wo mu karere ka Karongi we ariko asanga iri tegeko ryaragombaga gutandukanya umwana w’umukobwa n’uw’umuhungu.

“Ari umukobwa byashoboka ariko umuhungu aba akiri umwana. Burya abakobwa bo ntibagira byinshi bibavuna.”

Impuguke mu bijyanye n’imyororokere (reproductive health) Dr Anicet Nzabonimpa, wewe asanga gushaka kare ari byiza, ariko ku rundi ruhande agasanga ingaruka zitari nziza zishobora kuvuka mu muryango mu gihe abantu baba badashishoje bihagije.

Ati: “Birashoboka kuko kuri iyo myaka, umubiri we uba witeguye kuba wabyara (umukobwa) akanarera umwana. Ikindi ni uko kubaka urugo rwiza bidasaba imyaka. Ingo zubakwa zigakomera si iz’abantu bashatse bakuze. Imyaka si cyo kimenyetso”.

“Hagati aho, abantu bigishwe ko badategetswe gushyingirwa kuri iriya myaka. Ahubwo ni mu gihe bibaye ngombwa. Ni ngombwa ko umuntu atangira gukora imibonano mpuzabitsina akuze kandi agashyingirwa akuze bihagije mu rwego rwo kurengera ubuzima.”
Dr Anicet Nzabonimpa abona ko abantu bakwiye kwigishwa ko badategetswe gushyingirwa kuri iriya myaka
Kuba iri tegeko ribayeho ni kimwe ariko ngo ntibyaba bihagije mu gihe ritaherekezwa n’izindi ngamba.

Hari abasanga hakwiye uburyo bushya bwo kwigisha kugira ngo umwana agere ku myaka 18 yarakuze bihagije kandi yarashoboye no kwiyubaka mu rwego rw’ubukungu.

Ikindi ngo birakwiye ko iri tegeko ritaba icyuho gifasha abahohotera abana kandi n’ingamba zisanzwe zo kubahana zikagumaho.

M23 iremeza ko yafashe umujyi wa Rubaya hamwe mu hacukurwa Coltan nyinshi ku isi.

Yagize ati: “Twebwe gufata aho hantu [Rubaya] si ukubera imari ihari, hoya, ni ku mpamvu yo kwirukana umwanzi…ufite intego imwe yo gukora jenoside.

“Icyo twe twakoze ni ukubahagarika no kubirukana bakajya kure, iby’amabuye y’agaciro ari aho twe ntibitureba, icyo tugamije ni ukurokora ubuzima bw’abantu”.

Voltaire Sadiki ukuriye sosiyete sivile ya Masisi yabwiye abanyamakuru ko M23 yafashe umujyi wa Kibaya kuva ejo, “ndetse bakoresheje inama n’abaturage babasaba ko abafite imbunda bazibazanira bakikomereza ibikorwa byabo by’ubucukuzi”.

Sadiki yemeza ko hari n’abaturage bahunze kubera imirwano y’ejo.

Umuvugizi wa guverineri w’intara ya Kivu ya Ruguru, ari nawe muvugizi w’ingabo za leta muri iyo ntara yabwiye abanyamakuru ko aza kuduha amakuru nyuma ku bivugwa kuri Rubaya.

Rubaya yafashwe mu gihe Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo ari i Paris mu Bufaransa mu ruzinduko rwaranzwe no kwamagana ibitero bya M23, no gushinja u Rwanda gufasha M23 no gusaba Ubufaransa kurufatira ibihano.

Kuki Rubaya ari ingenzi?

Rubaya ni agace k’imisozi y’icyatsi kibisi ya Masisi, ariko ibice bimwe by’iyi misozi byuzuyeho ibinogo binini n’ibirundo byinshi by’ibitaka kubera ubucukuzi bwa coltan bukorerwa aha hantu.

Uyu mujyi uri ku rugendo rw’amasaha agera kuri abiri n’imodoka mu mihanda y’ibitaka ugana iburengerazuba uvuye mu mujyi wa Goma.

Ni umujyi muto uri hagati mu cyaro cy’i Masisi ariko usa n’uteye imbere kandi utuwe n’abantu babarirwa mu bihumbi amagana kubera ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, nk’uko bivugwa n’inzobere za ONU.

Rubaya ni hamwe mu hantu hakomeye muri DR Congo hakorerwa ubucukuzi n’ubucuruzi bw’ibanze bw’amabuye y’agaciro, by’umwihariko hazwi cyane ku bucukuzi bwa Coltan.
DR Congo, ubu ni iya kabiri mu kohereza Coltan nyinshi ku isoko mpuzamahanga nyuma y’u Rwanda, umwaka ushize wa 2023 Congo yohereje toni 1,918 za coltan ku isoko mpuzamahanga, mu gihe u Rwanda rwohereje toni 2,070 nk’uko ikigo cy’ibigendanye n’imari n’ubukungu Ecofin Agency kibivuga.

Igice kinini cya coltan ya DR Congo gicukurwa ku misozi ya Rubaya, nk’uko inzobere zibivuga. Uyu mujyi w’ubucukuzi ni ingenzi kuko uwugenzura aba agenzura igice kinini cya coltan nyinshi igera ku isoko mpuzamahanga ku isi.
Amabuye ava i Rubaya ubusanzwe agezwa i Goma aho ava ajya kugurishirizwa ku masoko mpuzamahanga, agakoreshwa n’inganda zikomeye ku isi mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telephone, mudasobwa, imodoka zikenera batiri z’amashanyarazi, n’ibindi.

Nubwo hava amabuye akenewe cyane ku isi, igice kinini cy’abaturage ba Rubaya muri rusange batunzwe n’ubucukuzi bwa Coltan babayeho mu bukene nk’uko ishami rya ONU rishinzwe iterambere, UNDP ribivuga.

Leta ya Congo ishinja iya Kigali gufasha M23 no kuvana amabuye y’agaciro mu duce yafashe twa Congo akagurishwa ku masoko mpuzamahanga aciye i Kigali.

Leta y’u Rwanda ihakana ibyo iregwa na Leta ya Congo.

Doris Uwicyeza Picard ati: “Amategeko y’igihugu yacu arasobanutse neza ku burenganzira bwo kwigaragambya.

Sinshobora kubona akazi hano

Daniel Diew arashima kuba ari hano, nyuma y’ibihe bibi cyane yanyuzemo. Ni umusore ushinguye (muremure) unanutse ukomoka muri Sudani y’Epfo, uvukana n’abandi bahungu n’abakobwa bose hamwe 11.

Yavuye mu cyaro cy’iwabo agira ngo ashake umurimo azashobore gufasha mu kwita ku muryango.

Diew yagerageje inshuro zirindwi kugera mu Butaliyani yambutse inyanja avuye muri Libya, ndetse avuga ko kuri buri nshuro yasubizwaga inyuma yafungwaga.

Ubu amaso ayahanze kugera muri Amerika y’Amajyaruguru.

Ati: “Sinshobora kubona akazi hano.

“Nta kazi gahagije mbona gahari kuko maze amezi atanu hano. Ariko buri gihe ndasenga ngo nzabone amahirwe yo kuva mu Rwanda.”

Ubwo nari mubajije uko yari kwiyumva iyo aza kuba yaroherejwe hano nyuma yuko yari kuba yarageze i Burayi, ariruhutsa cyane, nuko avuga ko yizeye ko Imana yamurinda ibintu nk’ibyo.

Ku bimukira bari muri iki kigo kibacumbikira by’igihe gito, n’abandi bazaza, icyo bashaka ni ukugira ejo hazaza heza.

U Rwanda rwaba ruzababera ikorosi, iherezo ry’inzira aho badashobora kuva, cyangwa ahantu hashya ho kuba?
Icumbi rizwi nka ‘Hope’, cyangwa ‘Icyizere’ mu Kinyarwanda – riri i Kagugu mu nkengero y’umujyi wa Kigali – rimaze iminsi 664 ryiteguye kwakira abimukira Ubwongereza budashaka.

None ubu, nyuma yuko inteko ishingamategeko y’Ubwongereza yemeje itegeko, leta y’u Rwanda irashaka kuzuza abantu muri ibi byumba byo kubamo n’ibyumba byo guteraniramo, byose byomonganamo Nyiramubande iyo ubivugiyemo, mu gihe cy’ibyumweru biri imbere.

Ahanini, u Rwanda rwaritaje rukurikiranira kure gushyamirana mu mategeko kwabereye mu Bwongereza kuri iyo gahunda yateje impaka yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro.
Hagati aho, u Rwanda rwiteguye mu buryo bwitondewe kwakira abo bantu kuva muri Kamena (6) mu 2022, ubwo hari hashize amezi abiri amasezerano yo kubakira ashyizweho umukono hagati ya leta y’Ubwongereza na leta y’u Rwanda.

Natemberejwe muri iri cumbi ryambaye ubusa imbere muri ryo (uretse ibitanda) na Ismaël Bakina uriyobora.

Ibyumba byo kuraramo byaryo bishashe neza, birimo kandi n’ibikoresho nk’imikeka yo gusengeraho ku bayisilamu n’impapuro z’isuku yo mu bwiherero, amasabune n’umuti wo koza amenyo.

Abakozi bo mu busitani baraconga urugo rw’aha hantu hatohagiye cyane, harimo ikibuga cy’umupira w’amaguru n’ikibuga cy’umukino w’intoki wa ‘basketball’, mu gihe abatetsi n’abakora isuku bashishikaye mu buryo burimo kwikwashagura.

Hari n’ihema ririmo imirongo y’intebe z’inyegamo, ritegereje kwakirirwamo ubusabe bw’ubuhungiro bw’abimukira bazaba bari mu Rwanda. Mu gihe ubusabe bwabo bwaba butemewe, ni ho hahandi bazaba bemerewe guhabwa impushya zo gutura mu Rwanda. Cyangwa bashobora kugerageza kujya mu kindi gihugu, ariko atari ugusubira mu Bwongereza.

Bakina ambwiye ko iri cumbi ryiteguye gutangira kwakira abantu akanya ako ari ko kose.

Ati: “Banahageze aka kanya, uyu munsi atari ejo [aho kuba ejo], dushobora kubacumbikira.

“Dukomeje kuba twiteguye 100%.”

Perezida Ruto aboneka hano ari kumwe n’umugaba mukuru w’ingabo za Kenya Jenerali Francis Ogolla, kuri iyi foto 

Perezida wa Kenya William Ruto yavuze ko umugaba mukuru w’ingabo za Kenya, Jenerali Francis Omondi Ogolla, yapfuye nyuma yuko indege ya kajugujugu ya gisirikare yari arimo ikoreye impanuka mu burengerazuba bw’igihugu.

Ogolla – wari we musirikare wo ku rwego rwo hejuru cyane muri Kenya – yari ari muri kajugujugu hamwe n’abandi basirikare 11. Abantu babiri gusa ni bo barokotse.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Ruto yavuze ko ari “umwanya w’akababaro kenshi” ku gihugu.

Mbere yaho ku mugoroba wo ku wa kane, Ruto yari yahamagaje inama yihutirwa y’abagize akanama k’umutekano k’igihugu. Ruto yavuze ko iyo mpanuka yabaye saa munani n’iminota 20 z’amanywa (14:20) ku isaha yo muri Kenya, ni ukuvuga saa saba n’iminota 20 z’amanywa (13:20) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Igisirikare cya Kenya kirwanira mu kirere cyohereje itsinda ryo gukora iperereza ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.

Ruto yavuze ko iyo kajugujugu yahanukiye mu karere ka Elgeyo Marakwet, mu ntera ya kilometero 400 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru Nairobi, nyuma gato yuko yari imaze guhaguruka.

Ogolla yari yagenwe kuri uwo mwanya muri Mata (4) mu mwaka ushize. Mbere, yari yarabaye komanda w’igisirikare kirwanira mu kirere n’umugaba mukuru wungirije w’ingabo za Kenya.

Ruto yavuze ko uwo wari umujyanama we wa gisirikare yari umusirikare mukuru w’intwari, wapfuye ari mu kazi.

Ruto yabwiye abaturage ba Kenya ati: “Igihugu cyacu kibuze umwe mu bajenerali b’intwari cyane, abasirikare bakuru b’intwari, abagabo n’abagore.”

Kuva kuri uyu wa gatanu, Kenya yinjiye mu cyunamo cy’iminsi itatu, aho amabendera agurukira muri kimwe cya kabiri.

Ogolla yinjiye mu ngabo za Kenya (KDF) ku itariki ya 24 Mata mu 1984, nkuko bigaragara ku rubuga rwa internet rwa minisiteri y’ingabo za Kenya.

Mu cyumweru gitaha yari yitezwe kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 amaze mu gisirikare.

Yatangiye ari ku ipeti rya ‘second lieutenant’ (sous-lieutenant) mu gisirikare cya Kenya kirwanira mu kirere, aho yari yatojwe n’igisirikare cy’Amerika kirwanira mu kirere nk’umupilote urwanisha indege z’intambara, nkuko minisiteri y’ingabo za Kenya ibivuga. Mu 2018, yabaye komanda w’igisirikare cya Kenya kirwanira mu kirere.

Abandi bantu icyenda bapfiriye muri iyo mpanuka y’indege batangajwe ko ari Brigadiye Swale Saidi, Koloneli Duncan Keitany, Liyetona Koloneli David Sawe, Majoro George Benson Magondu, Kapiteni Sora Mohamed, Kapiteni Hillary Litali, Snr Sgt John Kinyua Mureithi, Sgt Cliphonce Omondi, na Sgt Rose Nyawira.

Mu butumwa ku rubuga nkoranyambaga X, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yihanganishije Perezida Ruto, umuryango wa Jenerali Ogolla na Kenya, avuga ko “u Burundi bwifatanyije namwe muri iki gihe kigoye”.

Yavuze ko urupfu rwa Ogolla ari “akababaro kenshi kageze hanze y’imipaka” ya Kenya.

Moussa Faki Mahamat, umukuru wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Afurika, yavuze ko yifatanyije “mu bitekerezo no mu masengesho” na Perezida wa Kenya, leta ya Kenya n’abaturage ku bw'”impanuka ya kajugujugu yishe abantu”.

Abarokotse iyo mpanuka bararembye ndetse barimo kuvurwa.

Abo basirikare bari bagiye muri ako karere ko mu burengerazuba bwa Kenya, kamaze igihe kibasirwa n’ubujura.

Bari bagiyeyo mu butumwa bwo kongera gufungura amwe mu mashuri yafunzwe nyuma y’ibitero by’abajura. Bari banasuye abasirikare bakuru boherejwe muri ako karere kugarurayo umutekano.

Muri Kamena (6) mu 2021, abasirikare nibura 10 barapfuye ubwo kajugujugu bari barimo yakoraga impanuka ubwo yari irimo kugwa hafi y’i Nairobi.

Abarenga 2.000 mu kangaratete kubera umusozi wabo wahindimutse

Umwana umwe w’imyaka itanu yaraye apfuye, abanyagihugu barenga 2.400 nabo ubu bakaba batagira aho bakika umusaya. Ni inyuma y’aho umusozi wabo wa Gabaniro uhindimukiye ugashunguruka muri zone Gitaza ya komine Muhuta mu ntara ya Rumonge mu bumanuko bushira uburengero bw’Uburundi. Ku bw’umukuru wa komine Muhuta Niyonsavye Scholastique, ubu imihana irenga 350 nta n’umwe ukiboneka. ”Umutumba

Scroll to Top