Umukandida wigenga ku mwanya w’umukuru w’igihugu Philippe Mpayimana aravuga ko yifuza ko amatora ateganijwe mu cyumweru gitaha yaba igipimo cy’aho Abanyarwanda bageze bumva demokarasi.
Uyu mugabo utarashoboye kubona ijwi 1% mu matora aheruka aravuga ko yizeye kuzabona amajwi arushijeho kandi ngo nibitaba na byo hari ubutumwa bizaba bimuhaye.
Mu gihe yaba atorewe kuyobora igihugu, Mpayimana avuga ko yiteguye kuvugurura imiturire, ubwubatsi bw’inzu bukabungabunga ubutaka buto igihugu gifite.
Na ho mu bubanyi n’amahanga, Mpayimana avuga ko yifuza Afurika ishyize hamwe ndetse ngo yanakuraho inzitizi zose zibuza abantu kwisanzura ku mugabane wabo.
Mu gihe hasigaye iminsi 6 ngo habeho amatora y’umukuru w’igihugu, umukandida Philippe Mpayimana yavuze ko yifuza ko Abanyarwanda bazagaragaza ko bazamutse mu myumvire.
Kuri we ngo aya matora akwiye kuba igipimo cy’aho Abanyarwanda bageze bumva demokarasi n’uko abantu bagomba gusimburana ku butegetsi.