WHERE IS THE BODY

April 18, 2024

Tribert Rujugiro, wapfuye ku myaka 83, yari muntu ki? Amakuru yihariye cyane

Inyubako ya UTC rwagati mu mujyi wa Kigali (ifoto yo mu bubiko)

Muri Kanama (8) mu 2022, urwo rukiko – rufite icyicaro i Arusha muri Tanzania – rwari rwategetse leta y’u Rwanda kwishyura Rujugiro indishyi ya miliyoni imwe y’amadolari y’Amerika (arenga miliyari imwe mu mafaranga y’u Rwanda), kuko ibikorwa bya leta y’u Rwanda byo “kwigarurira na nyuma yaho ikagurisha iduka rinini rya UTC binyuranyije n’amategeko”.

Icyo gihe, nyuma y’uwo mwanzuro w’urukiko mu bujurire, Rujugiro yabwiye BBC Gahuzamiryango ko kuri we ayo mafaranga ahagije, “kuko icyanjyanyeyo [mu rukiko] ntabwo ari ukugira ngo bampe indishyi y’akababaro. Icyanjyanyeyo kwari ukugira ngo bansubize inyubako yanjye”.

Abajijwe niba nadasubizwa iyo nyubako azakomeza kuburana, yarasubije ati:

“Oya, ntabwo twaburana, narindira, kuko bavuga ko nta joro riba ngo ryoye gucya kandi nta n’imvura igwa ngo yoye [ireke] guhita.

“Narindira yuko iyo leta ihari izahava, iyindi ije ikayinsubiza”.
Yafungiwe i Burundi

Rujugiro yanamenyekanye mu Burundi kuva mu myaka ya 1970, mu bucuruzi burimo n’ubw’itabi.

Yabwiye New Vision mu 2019 ko yahungiye mu Burundi afite imyaka 19, mu gihe cy’imvururu zibasiye Abatutsi bo mu Rwanda, aba i Burundi imyaka 20.

Mu 1990, yahunze u Burundi ajya muri Afurika y’Epfo, nyuma yo kumara imyaka itatu muri gereza i Bujumbura, ubwo Pierre Buyoya yari amaze gufata ubutegetsi mu 1987 ahiritse ubwa Jean-Baptiste Bagaza.

Yasubiye iwabo mu Rwanda mu 1995, ahaba imyaka 15, yongera guhungira muri Afurika y’Epfo mu 2010.

Ubucuruzi bwe bwarenze u Rwanda n’u Burundi. Yari afite ibikorwa by’ubucuruzi mu bihugu nka Uganda, Tanzania, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Angola, Sudani y’Epfo, Afurika y’Epfo na Nigeria.

Asize abana bane – umukobwa n’abahungu batatu – kuko uwa gatanu yari yarapfuye. Umugore we na we yari aherutse gupfa.

Scroll to Top